Nyabihu: Umuturage wananiwe kwishyura Frw ibihumbi bibiri by’ubukode aratabaza

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Uwamahoro Delphine wo mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rurembo mu Karere ka Nyabihu, aratabaza ubuyobozi, abusaba ko bwamufasha akubaka inzu ye yashaje ikagwa, kuko atabasha kubona Frw ibihumbi bibiri by’ubukode buri kwezi.

Uyu muturage usanzwe ari umusangwabutaka yatangarije BWIZA ko “ Inzu yanjye nari narayubakiwe n’umushinga mu 2005. Yageze aho isaza, ibiti bingwaho, mpitamo kuyivamo , njya gukodesha ariko ubu ntibishoboka kuko ubu n’ubukode bw’ibihumbi bibiri ku kwezi nabwo narabubuze, baraza kunyirukana kuko iyi nzu ni iya Rugwiza Jean Bosco bita Sedeni.”

Uwamahoro uzwi nka Mahoro asaba ubuyobozi kumufasha kubaka mu kibanza cye, kuko ubukode bwamunaniye kubwishyura.

Yagize ati “ Bamfasha bakanyubakira ikibanza cyanjye kuko kirahari ariko sinishoboye, sinabona ibiti n’isakaro. Ubukode nabwo simbasha kububona iyo nagaburiye aba bana. Iki kibazo barakizi abayobozi ariko nabonye nta bushake bwo kugikemura vuba kandi merewe nabi ”

Uyu mugore w’abana batatu wibana, avuga ko ubuyobozi bw’Umudugudu n’akagari buzi ikibazo cye ariko ntacyo buragikoraho kuva mu mezi make ashize.

Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereyo myiza y’abaturage mu Kagari ka Rurembo, Jean Pierre Ntezirizaza yatangarije BWIZA ko bamenye ko Uwamahoro yajyanye ikibazo cye kU murenge, mu gihe n’akagari kari kamaze gutegura ibiti byo kumwubakira.

SEDO ati “ Aherutse ku murenge sinzi uko bamusubije. Hari ibyo twashakaga kumukorera kandi twashakaga kumuha ibiti ubu yarabitemye.”

Uyu muturage usanzwe ari umusangwabutaka avuga ko ni hatagira igikorwa ngo afashwe yubake kandi n’ubukode bukaba bukomeje kubura, we n’abana be bashobora kwisanga basembera ku gasozi kandi bafite ikibanza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *