Abaturage bakorera ubucuruzi mu isoko rya Rwesero riri mu Kagari ka Rwesero, bavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari riherereyemo, Jeanette Mukandayisenga yabatwariye ibicuruzwa kuko batanze amakuru. Aba baturage kuwa 14 Mata batanze amakuru kuri Radio Isangano, aho bavuze ko gitifu wabo yabaciye amafaranga kuko bafite ubucucike ku bitara bakoreraho mu isoko nyamara hari abacucitse ku barusha. Abaturage bavuga ko ” Kuba gitifu yaratwaye ifu y’abo bifite aho bihuriye no kuba baratanze amakuru.” Umwe muri aba baturage yagize ati:” Gitifu nyine yaraje uriya w’akagari ka Rwesero azana n’abasoresha babiri, uwari wambaye umwenda w’akazi n’undi utari uwambaye azana n’abadaso [abakorera urwego rwa DASSO] barenga batanu tubona bazanye n’abakarani barababwira ngo nibazinge ayo mafu babereke aho bajya kuyashyira, ngo bongere bahamagare abanyamakuru”. Undi na we yagize ati “ Umaze kugenda nyuma yuko wa mukecuru aguhaye amakuru, badukoreye ibintu bibishye, ku buryo twari tugiye no kurara hanze kubera ijoro twageze imuhira… ariko mbere y’uko baziyora Gitifu yaravuze ngo nimuziyore muzijyane bongere bajye guhamagara abanyamakuru.” Muri bo hari uvuga ko yabuze ifu ye, ati:” Nabuze ibiro 30 by’ifu byari mu gafuka, barazibitse tumaze guteranya amande tuyatanze bakinguye agafuka yarimo ndakabura, natahiye aho mbajije rwose n’abadaso [DASSO] baransubiza ngo ibyo ntibibareba”. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwesero, Jeanette Mukandayisenga ushinjwa gutwara ifu y’aba bacuruzi arabihakana ati ” Ibyo rwose nta makuru mbifiteho, ibyo by’itangazamakuru njye nta n’ubwo nziko bavuganye n’itangazamkuru.” Abatuye Akagari ka Rwesero bakunze kuvuga ko iyo babwiye itangazamakuru ikitagenda bikabagiraho ingaruka. Mu mwaka wa 2019 hari umugabo washyizwe mu kigo ngororamuco nyuma yo kugaragariza itangazamakuru ikibazo yari afite, nyuma aza kurekurwa.



2 Responses
Nyamasheke: Gitifu arashinjwa gutwara ifu y’imyumbati y’abaturage
ba Gitif benshi bakunda guhakana ibyo ybakoze.none se abaturage baramubeshera?
Nyamasheke: Gitifu arashinjwa gutwara ifu y’imyumbati y’abaturage
ba Gitif benshi bakunda guhakana ibyo ybakoze.none se abaturage baramubeshera?