Umubyeyi witwa Uwase Jeane wabyaye abana 16 , utuye mu mudugudu wa Byimana, mu kagari ka Kimisagara, mu murenge wa Kimisagara w’akarere ka Nyarugenge, arataka inzara ikomeye muri iki gihe cya guma mu rugo cyashyizweho mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Uwase wemeza ko yavutse mu 1983, afite abana 13 muri 16 yabyaye. Ni abana yabyaranye n’abagabo icyenda, umukuru muri bo akaba afite imyaka 22.
Yemeza ko kubona ibimutunga muri iki gihe Leta yashyizeho amabwiriza yo kuguma mu rugo hirindwa COVID-19 ari ingorabahizi, bijyanye n’uko nta Shinge na Rugero agira ndetse n’akazi ko gucuruza agataro yakoraga kakaba karahagaze.
Ubwo uyu mubyeyi yaganiraga na Bwiza TV, yavuze ko iyo yagize amahirwe abona umugiraneza umuha ikiro cy’umuceri wo gutekera abana, bitaba ibyo we n’urubyaro rwe bakaburara. Yagize ati” Ibyo kurya byo wibimbwira dore n’ubu ejo bundi naguye muri kaburimbo nikoreye igikomere, ibyo kurya byo Imana iyo ibishatse umuvandimwe ampa ikiro cy’umuceri nkajya kubatekera.”
Uyu mubyeyi kandi avuga ko iyo atahuye n’abagiraneza ahitamo kujya kuzunguza, bikaba ari byo byatumye akomereka ubwo yakwepaga Polisi kubera gukora ubucuruzi butemewe.
Arataka inzara mu gihe Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko izagoboka imiryango ibabaye kurusha indi ikayiha ibyo kurya, muri iki gihe cyo kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Abajijwe niba ibi biribwa Leta iri gutanga bitaramugezeho, Uwase yavuze ko ntabyo yigeze ahabwa, ndetse akaba yari atazi ko biri gutangwa. Ati” Wapi, nta n’ubwo nari mbizi mbibonye gutyo ngo bazanye ibiryo nange ndahurura ngiye kureba ko bari bumpe, mpageze nsanga babimaze.”
Ikibazo cyo kudahabwa ibyo kurya byatanzwe na Leta Uwase agisangiye n’abandi batura-Rwanda benshi bakomeje kugaragaza ko bugarijwe n’inzara kandi Leta yaratanze ibyo kurya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Havuguziga Charles, yabwiye Bwiza ko mu mudugudu wa Byimana Uwase atuyemo hatanzwe ibyo kurya ku wa 01 Mata, gusa hakaba hari gukorwa urundi rutonde rw’abandi batishoboye kugira ngo na bo bagobokwe.
Yasabye abatahawe ibyo kurya kuba bihanganye, ngo kuko gahunda yo gutanga ibyo kurya igikomeje muri Kimisagara. Yagize ati”rwose nibitonde, uwo tutagezeho ejo turamugeraho uyu munsi.”
Bwana Havuguziga yijeje Bwiza ko kuri Uwase agomba kumwisurira ku giti cye, kugira ngo amenye impamvu atagobotswe mu ba mbere.

4 Responses
Nyarugenge: Umubyeyi w’abana 16 arataka inzara-Video
uwiteka amurebe kandi amugenderere amukize iyi mburagasani y’inzara itumaze n’aho iby’imfashanyo byo nta mumaro umuntu wihaye se turiya dushyimbo tubiri batanga natwo tudashya twamumarira iki mu bana 16 bose?

Muraho rwose reta yacu yurwanda nirebe uko bageza imfashanyo no muturere mubyaro kuko inzara imeze nabi si ikigali gusa babikeneye turabyumva ariko ntibirahagera.