Nyuma yo kugerageza kwiyahura agakizwa n’muvandime we, Miss Uwase Vanessa Raissa biravugwako ashobora kongera gusuburirana n’umunyemari Putin Kubalu wari umuteye kwiyambura ubuzima.

Nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze ntawe usangiza abamukurikira ifoto y’umukunzi we, kuri ubu Putin Kubalu yongeye gushyira hanze ifoto ya Vanessa iherekejwe n’amagambo amushimagiza aho amugereranya n’umwamikazi we.
Uyu munyemari ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020, yongeye gushimangira urwo akunda uyu mukobwa w’Umunyarwakazi maze ajya ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto ya Vanessa iherekezwa n’amagambo agira ati “Umwamikazi wanjye” arenzaho udutima agaragaza ko amukunda.
Ibi bibaye nyuma y’aho Putin yari yatangaje ko ategereje Vanessa muri Tanzania. Icyo gihe Miss Vanessa na we yahise avuga ko mu gihe kitari kirekire ari bube ageze aho umukunzi we aherereye.
Mu minsi yashize urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi biturutse ku wundi mukobwa, nawe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga wakururanaga n’uyu mugabo wambitse impeta Miss Vanessa.
Ibi byarakaje cyane uyu mukobwa ahitamo kuba ahagaritse umubano we n’uyu mugabo wari umaze iminsi amuhaye imodoka.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri 2020, inshuti ze zo kuri WhatsApp zatunguwe n’ibyo yanditse ko umubyeyi we n’umuvandimwe bamufashije kutiyahura.
Miss Vanessa yanditse agira ati “Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi Si!”
Umwe mu nshuti ze za hafi avuga ko Vanessa yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane n’umukunzi we Kabalu ariko bikanga bikaba iby’ubusa, bikamuviramo agahinda gakabije
Kugeza ubu Miss Vanessa ntacyo aratangaza kuri ubu butumwa bwanditswe na Putin bahoze bakundana.
Miss Vanessa Raisa Uwase yabaye igisonga cya Nyampinga w’ u Rwanda mu mwaka 2015.

4 Responses
Nyuma yo gushaka kwiyahura, Miss Vanessa yongeye kugaragarizwa urukundo n’uwari umukunzi we
Uyu mukobwa arashaka umutungo gusa cg n’impanga y’umukongomani wabandi.

Uwo ushaka kwiyahura nubundi ntazuba urugo rukomeye.ni umutindi mu mutima, umuntu wiyanga byo kwuyahura, biragoye ko yagira impuhwe undi.