Umuhanzi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs yongeye guhindurirwa itariki ateganyijweho kurekurwa muri gereza, aho ubu inyandiko za Federal Bureau of Prisons zigaragaza ko azarangiza igihano ku wa 21 Mutarama 2028.
Iyi tariki yagiye ihinduka inshuro nyinshi. Ku ikubitiro, Combs yari ateganyijwe kurekurwa muri Kamena 2028, mbere y’uko itariki ye igenda ihindurwa.
Impinduka nshya zibaye nyuma y’uko uyu muhanzi yagiranye ikibazo n’indi mfungwa mu mpeshyi. Amakuru yatangajwe na TMZ avuga ko bombi basunikanye nyuma y’amakimbirane, bituma Combs ashyirwa mu ifungwa ryihariye mu gihe gito.
Combs yakatiwe muri Nyakanga 2025 igifungo cy’amezi 50. Yahamijwe ibyaha bimwe, ariko agirwa umwere ku byaha bibiri byo gucuruza abantu hagamijwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, uburiganya cyangwa iterabwoba, ndetse no ku cyaha cyo kugira uruhare mu mugambi w’ubugizi bwa nabi.
Nyuma yo gukatirwa, yimuriwe avuye muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn, New York, ajyanwa muri FCI Fort Dix muri New Jersey, aho ari gufungirwa.


