Musenyeri wo muri Panama, Jose Domingo Ulloa ku Cyumweru cya Mashami cyizihizwa mu Idini gatolika, yayoboreye Misa mu ndege yo mu bwoko bwa helikobuteri (helicopter) kubera Coronavirus. Musenyeri Domingo yari aherekejwe n’abapadiri babiri, yambaye agapfukamunwa, yazengurutse insisiro n’uduce twegereye ibirindiro bya Gisirikare byitwa Howard ahabereye igitambo cya misa. AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko Arikiyepisikopi Domingo asanga ” Ibi ari ibihe bidasanzwe mu mateka y’Ubukiristu aho icyumweru gitagatifu gishobora kurangira nta misa ibaye muri kiliziya.” Iyi nkuru ikomeza ivuga ko abaturage, bazamuraga amashami ku bipangu byabo bakakira umugisha. Muri iyi misa uyu musenyeri yatuye Imana abakora mu by’ubuvuzi n’abandi ku kuba bakomeje kwitanga, bagashyira ubuzima bwabo mu kaga. Imibare irerekana ko muri Panama hari abanduye icyorezo cya Coronavirus bagera ku 1,801, abamaze gupfa bakaba 48. Kiliziya Gatolika muri iki gihugu ntikoresha Misa n’ibindi bikorwa bya gikiristu bihuriza abantu benshi hamwe mu rwego rwo gukumira Coronavirus.

2 Responses
Panama: Musenyeri yayoboye misa ari mu ndege
Ngo abaturage bazamuraga amashami ku bipangu byabo bakakira umugisha ???
None se niba Musenyeri yabahaye UMUGISHA,kuki atirukanye Coronavirus?Tuge tujijuka.Ntabwo umugisha utangwa na Padiri,Musenyeri cyangwa Paapa.Umugisha utangwa n’Imana gusa.Gufata abakuru b’amadini nk’imana,ni ubuyobe (apostasy).Niyo mpamvu barya amafaranga y’abayoboke babo,kubera kubafata nk’Imana.Ntabwo ari Imana ibashyiraho.Mwese muzi uko bajyaho,babanje kwiga muli Seminari Nkuru.