Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, yabajijwe ku rupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo yirinda kugira icyo aruvugaho.
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere, ubwo umunyamakuru Laure Broulard ukorera RFI na Le Monde yamusabaga kugira icyo aruvugaho.
Perezida Kagame yamubwiye ko ibisobanuro yamuha ku rupfu rw’uyu muririmbyi bitamunyura.
Yagize ati: “Sintekereza ko ibisobanuro naguha byakunyura, kuko nanjye namenyeshejwe ko hari ibisobanuro byatanzwe, bidakozwe n’umuntu umwe, ahubwo benshi kandi mu bihe bitandukanye. Niba rero ukimbaza kugusobanurira ibyo, bisobanuye ko utanyuzwe. ku bijyanye n’ibyo uvuga ko hari abataranyuzwe, unyihanganire kuko batazigera banyurwa. Rero sintekereza ko nanjye natuma unyurwa.”
Perezida Kagame yabwiye Broulard ko amusobanuriye ibya Kizito Mihigo yabisobanura nk’uko abandi babisobanuye, ahitamo kutagira byinshi avuga ku rupfu rwe.
Amakuru y’urupfu rwa Kizito Mihigo yamenyekanye ku wa 17 Gashyantare, nyuma y’uko Polisi y’igihugu itangaje ko yasanzwe yiyahuriye mu cyumba cya station ya Polisi iri i Remera aho yari afungiye.
Urupfu rwa Kizito Mihigo rwakomeje kutavugwaho rumwe, bijyanye n’uko hari abatemera ko yaba yariyahuye koko, binatuma imwe mu miryango mpuzamahanga isaba ko hakorwa iperereza ryihariye ku rupfu rwe.
Raporo urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije ubushinjacyaha bukuru (NPPA) ku wa 26 Gashyantare nyuma yo gukora iperereza ku rupfu rwa Mihigo, igaragaza ko urupfu rw’uyu muhanzi rwatewe no kwiyahura yimanitse, bityo hanzurwa ko nta kurikiranacyaha ryabaho ku rupfu rwe.

4 Responses
Perezida Kagame yabwiye umunyamakuru ko ibisobanuro yamuha ku rupfu rwa Kizito bitamunyura
ALIKO KIZITO KO YIPFIRIYE KANDI TWESE TUKABA TUZAPFA NTAWUZATURA NKUMUSOZI BAMURETSE,BAKOMEZA KUMUVUGIRA IKI?NIBAMUREKE YIRUHUKIRE KWA JAMBO.

niba yarapfuye byararangiye kandi niwe wiyahuye buriya hari rimpamvuyamuteye kwiyahura
Perezida Kagame yabwiye umunyamakuru ko ibisobanuro yamuha ku rupfu rwa Kizito bitamunyura
niba yarapfuye byararangiye kandi niwe wiyahuye buriya hari rimpamvuyamuteye kwiyahura