Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yatanze inkunga ingana na $500,000 mu kigega nyafurika gishinzwe gushaka ibisubizo ku cyorezo cya Coronavirus, n’andi nka yo agomba kujya mu kigo nyafurika gishinzwe ubuvuzi, Africa CDC.
Ni nyuma y’inama umukuru w’igihugu yagiranye n’ubuyobozi bwa Afurika Yunze Ubumwe, abakuru b’ibihugu batandukanye n’abanyamuryango b’ihuriro ry’abayobozi bashinzwe ubucuruzi muri Afurika.
Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama yabaye mu buryo bw’iyakure ry’amashusho, barimo uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Kenya, Mali, Senegal na Zimbabwe.
Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye abanyamuryango ba Afurika Yunze Ubumwe bafite hagati ubwabo, ubwo bafitanye n’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ndetse n’ubwo bagiranye n’ibigo mpuzamahanga by’imari bwatanze umusaruro, gusa avuga ko bugomba gukomeza no mu mezi ari imbere.
Ku bwa Perezida Kagame, intego ni: “Ukumenya neza ko Afurika ifite umwanya w’ingengo y’imari ikenewe yavana urwego rwacu rw’abikorera muri iki kibazo no kurinda inyungu z’iterambere ry’abaturage bacu.”
Perezida Kagame kandi yasabye umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe kutibagirwa akamaro k’isoko rusange ry’umugabane rigomba kujyaho muri Nyakanga agira ati”Ibi byahoze ari amahitamo akomeye ku muryango wacu, ariko ihungabana ry’ubukungu ririho muri iki gihe ryatumye kongera ubucuruzi n’inganda ku mugabane wacu biba ingirakamaro kurushaho.”
Perezida Kagame yaherukaga kuganira n’abayobozi batandukanye bo ku mugabane wa Afurika ku wa 04 Mata 2020, mu nama banzuriyemo ko bagomba gutanga miliyoni $12.5 mu kigega African Union Covid-19 Response Fund n’andi miliyoni $4.5 azajya mu kigo gishinzwe ubuvuzi, Africa CDC.

4 Responses
Perezida Kagame yahaye ikigega n’ikigo cy’ubuvuzi bya AU inkunga ya miliyoni y’amadolari
Nakawunga hano irakenewe mubene gihugu kbs

Komeza wese Imihigo Ntwari ihora iharanira Ko Umunyafurika Yabaho neza ????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????