Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakomoje kuri Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ufunzwe akekwaho gusambanya abakobwa bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko abo akekwaho guhohotera barenga 10.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari mu Nama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena.

Ku wa Mbere tariki ya 25 Mata ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko iby’uriya musore ajya kubimenya ko yafashwe agafungwa yabikuye muri RIB.

Yakomeje agira ati: “Njye najyaga mbona bavuga Miss Rwanda nkagira ngo ni ukurata ariko usibye ko nabyo, hari ibintu umuntu yihorera kubera ko na byo ntacyo bitwaye, nta n’icyo bitanze.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibi cyaje kuvamo ni abagabo babiri inyuma, bakora ibikorwa byo guhohotera abakobwa.

Yavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu yihangira umurimo akageza no ku wo guhohotera abandi.

Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi bw’abantu busigaye bwarafashe intera ku buryo hari n’Abanyarwanda bavanwa mu gihugu bakajyanwa mu mahanga, bamwe bagahindurwa nk’abagore, avuga ko inzego zishinzwe ubutabera zikwiriye kubaka ubunyamwuga ku buryo abantu batajya batinya gutanga ibirego bumva ko uwo barega ariwe baregera.

Agaruka kuri Prince Kid, yavuze ko atumva uburyo habayeho sosiyete ireba uburanga bw’abakobwa, igakora nta mategeko ayigenga nta n’umuntu uyikurikirana.

Ati “Cyabayeho gite? Ntikigira amategeko akigenga? Ntikigira abagikurikirana? Ariko umuntu yihangiye umurimo, ahuza abakobwa akabashukisha utuntu mbere y’uko abacuruza, akabanza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha.”

Yavuze ko abakobwa uriya musore akekwaho guhohotera barenga 10, gusa umwe muri bo akaba ari we wenyine wagize ubutwari bwo kuvuga ibyamubayeho. Yaboneyeho gusaba n’abandi kugira umuco wo kwanga.

Ati: “Abo bana bacu nabo bakwiriye kugira imico yo kubyanga. Nk’uko uwo wundi yamenyekanye, mu bantu cumi na bangahe bagiye bahohoterwa, havuyemo umwe aranga. Ariko ndetse yakwanga bakamureba igitsure bakamubwira ko bashobora kumuhana, bakamwima ibyo yari akwiye kuba abona.”

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10
    Inzego zibishinzwe nizikomeze kubikurikirana, icyaha bamurega nikimufata bazamukanire urumukwiriye. Rwose ibikorwa nkibi ntabwo bikwiriye

  2. Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10
    Inzego zibishinzwe nizikomeze kubikurikirana, icyaha bamurega nikimufata bazamukanire urumukwiriye. Rwose ibikorwa nkibi ntabwo bikwiriye

  3. Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10
    Nukuri abo bana babakobwa bahohotewe nuwo muyobozi wabo babone ubutabera kd nabandi bari bacu badufashe bige kuvuga “oya” bizadufasha kubaka u rwanda twifuza

    Murakoze

  4. Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10
    Nukuri abo bana babakobwa bahohotewe nuwo muyobozi wabo babone ubutabera kd nabandi bari bacu badufashe bige kuvuga “oya” bizadufasha kubaka u rwanda twifuza

    Murakoze

  5. Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10
    Miss Muheto Divine rwose ikamba ararikwiye kuko ni intwari yanzeko umuntu yamukoresha ibyo yishakiye ngo nuko afite ibyo amukangisha kumuha.

  6. Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10
    Miss Muheto Divine rwose ikamba ararikwiye kuko ni intwari yanzeko umuntu yamukoresha ibyo yishakiye ngo nuko afite ibyo amukangisha kumuha.

  7. Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10
    ubundise intego ya miss Rwanda niyihe???

  8. Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10
    ubundise intego ya miss Rwanda niyihe???

  9. Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10
    ubundise intego ya miss Rwanda niyihe???

  10. Perezida Kagame yavuze ko abakobwa Prince Kid akurikiranweho guhohotera barenga 10
    ubundise intego ya miss Rwanda niyihe???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *