Perezida w’u Burundi, Gen. Evariste Ndayishimiye, yamaze kugera i Kigoma muri Tanzania aho yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.
Ni rwo ruzinduko rwa mbere umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagiriye hanze y’igihugu cye kuva yatorwa muri Gicurasi uyu mwaka, yemwe ni n’urwa mbere Perezida w’u Burundi agiriye hanze y’igihugu kuva muri 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yakoreraga urugendo i Arusha muri Tanzania.
Perezida Ndayishimiye wari uherekejwe n’umufasha we akigera muri Tanzania yakiriwe na mugenzi we wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli wamumurikiye imbaga y’abaturage be bari buzuye Stade ya Kigoma.
Abakuru b’ibihugu byombi mu ijambo ryabo, bahurije ku kuba abaturage ba Tanzania n’u Burundi atari incuti gusa, ko ahubwo ari n’abavandimwe.
Perezida Ndayishimiye na mugenzi we Magufuli byitezwe ko baganira ku ngingo zitandukanye, zirimo umubano w’ibihugu byombi, uw’akarere ndetse n’umugabane muri rusange.
Baraganira kandi no ku zindi ngingo zifitiye inyungu u Burundi na Tanzania.

4 Responses
Perezida Ndayishimiye yakiriwe n’imbaga y’abanya-Tanzania (Amafoto)
Nyamara aba bantu bazadurangatanga nitureba nabi! Ejo bundi Mu7 yariyo none na NEVA agiyeyo? kandi aba bombi ni bombori bombori iwacu!
Perezida Ndayishimiye yakiriwe n’imbaga y’abanya-Tanzania (Amafoto)
Bible ivuga ko abanyabwoba batazajya mwi Ijuru