Perezida Paul Kagame asanga nta terambere rishoboka ridashingiye ku ireme ry’uburezi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga nta terambere Afurika yageraho itarishingiye ku ireme ry’uburezi ritangwa mu mashuri yisumbuye.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo umuryango Mastercard Foundation wamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi wakoze ku burezi bwo mu mashuri yisumbuye yo ku mugabane wa Afurika.

Raporo yashyizwe ahagaragara yerekana ibyavuye mu bushakashatsi bw’ibanze ku kamaro k’amashuri yisumbuye mu guha urubyiruko ubumenyi buhagije butuma rutanga umusaruro kandi rukabasha no guhatana ku isoko ry’umurimo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje uruhare amashuri yisumbuye akwiye kugira mu iterambere ry’urubyiruko n’ibihugu muri rusange, mu gutanga ubumenyi bufasha abakiri bato gushaka impinduka zigamije iterambere rya Afurika.

Yagize ati: “Urugendo rugana ku burumbuke Afurika irimo ruzashingira ku ireme ry’uburezi ritangwa n’amashuri yacu, kandi amashuri yisumbuye ni ikiraro gikomeye gitegura urubyiruko kugira ngo ruvemo abakozi b’indashyikirwa mu kazi kanyuranye.”

Ubu bushakashatsi bukomeza bwerekana ibikwiye guhinduka mu burezi butangwa mu mashuri yisumbuye n’uburyo amasomo yose yashingira ku bumenyi n’ikoranabuhanga nk’inkigi ikomeye yafasha Afurika kwihuta mu iterambere.

Guhera muri 2006, Umuryango Mastercard Foundation umaze gushora miliyoni 357 z’amadorari ya Amerika mu burezi bwo ku mugabane wa Afurika.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango harimo uwahoze ari Perezida wa Liberi Ellen Johnson Sirleaf n’umuyobozi wa Mastercard foundation ku Isi Reeta Roy.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Perezida Paul Kagame asanga nta terambere rishoboka ridashingiye ku ireme ry’uburezi
    nukuri Nyakubahwa yarabibonye uburezi nishingiro Ryan byose ukora uburezi no mwarimu nahabwe ubushobozi maze uburezi uburere ikinyabupfura byizihire u Rwagasabo

  2. Perezida Paul Kagame asanga nta terambere rishoboka ridashingiye ku ireme ry’uburezi
    nukuri Nyakubahwa yarabibonye uburezi nishingiro Ryan byose ukora uburezi no mwarimu nahabwe ubushobozi maze uburezi uburere ikinyabupfura byizihire u Rwagasabo

  3. Perezida Paul Kagame asanga nta terambere rishoboka ridashingiye ku ireme ry’uburezi
    NO MONEY NO LIFE KUKI ABARIMU DUFATWA NKIBIKORESHO BITEYE NKINGOROFANI ?NTA BWO NANUBU MWARIMU UGIFATWA NKA …………………… RPF NISHAKE UMUTI UKWIYE KANDI URAMBYE KUDUSHINGIRA SACCO UMWALIMU YIBWIRA KO YAGIKEMUYE NABADEPITE abatuvugira si abayo long live MUKABUNANI and frank habineza mutuvugira muri bake ariko ubutaha abarimu nimiryngo yacu tuzabatora muvane mwarimu mu kigare kitagira drivers

  4. Perezida Paul Kagame asanga nta terambere rishoboka ridashingiye ku ireme ry’uburezi
    NO MONEY NO LIFE KUKI ABARIMU DUFATWA NKIBIKORESHO BITEYE NKINGOROFANI ?NTA BWO NANUBU MWARIMU UGIFATWA NKA …………………… RPF NISHAKE UMUTI UKWIYE KANDI URAMBYE KUDUSHINGIRA SACCO UMWALIMU YIBWIRA KO YAGIKEMUYE NABADEPITE abatuvugira si abayo long live MUKABUNANI and frank habineza mutuvugira muri bake ariko ubutaha abarimu nimiryngo yacu tuzabatora muvane mwarimu mu kigare kitagira drivers

  5. Perezida Paul Kagame asanga nta terambere rishoboka ridashingiye ku ireme ry’uburezi
    Igihe abana b’ abayobozi bigihugu mu nzego zinyuranye batangiye kwiga mu gihugu niho ikibazo cya mwalimu n’ ireme ry’ uburezi kizakemuka. Murakoze

  6. Perezida Paul Kagame asanga nta terambere rishoboka ridashingiye ku ireme ry’uburezi
    Igihe abana b’ abayobozi bigihugu mu nzego zinyuranye batangiye kwiga mu gihugu niho ikibazo cya mwalimu n’ ireme ry’ uburezi kizakemuka. Murakoze

  7. Perezida Paul Kagame asanga nta terambere rishoboka ridashingiye ku ireme ry’uburezi
    Igihe abana b’ abayobozi bigihugu mu nzego zinyuranye batangiye kwiga mu gihugu niho ikibazo cya mwalimu n’ ireme ry’ uburezi kizakemuka. Murakoze

  8. Perezida Paul Kagame asanga nta terambere rishoboka ridashingiye ku ireme ry’uburezi
    Igihe abana b’ abayobozi bigihugu mu nzego zinyuranye batangiye kwiga mu gihugu niho ikibazo cya mwalimu n’ ireme ry’ uburezi kizakemuka. Murakoze

  9. Perezida Paul Kagame asanga nta terambere rishoboka ridashingiye ku ireme ry’uburezi
    Nta reme ry’uburezi rishobora kubaho mu gihe nta reme ry’ubuzima umurezi afite. Muzarishakisha ntumuzaribona, muzakora byose ariko ntumuzaribona mwarimu akibeshywa nk’uruhinja. Ngo Sacco? Irimo iki se? Ahantu ufata avance ugasigara ukorera kwishyura gusa?

  10. Perezida Paul Kagame asanga nta terambere rishoboka ridashingiye ku ireme ry’uburezi
    Nta reme ry’uburezi rishobora kubaho mu gihe nta reme ry’ubuzima umurezi afite. Muzarishakisha ntumuzaribona, muzakora byose ariko ntumuzaribona mwarimu akibeshywa nk’uruhinja. Ngo Sacco? Irimo iki se? Ahantu ufata avance ugasigara ukorera kwishyura gusa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *