Producer Fayzo ufite Se wishwe na Covid-19 yatanze ubuhamya butera benshi intimba

Sangiza iyi nkuru

Tuyishimire Faysal Hassan uzwi nka Fayzo Pro yatanze ubuhamya ku buzima bwuje uburibwe se yanyuzemo mbere yo kuba umwe mu bantu 12 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda.

Mu bukangurambaga bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangije bwo gukangurira abantu kwirinda Covid-19 hifashishijwe abayikize n’abayirwaje. Kuri iki cyumweru, Producer Fayzo yatanze ubuhamya burambuye ku buzima se umubyara yaciyemo mbere yo guhitanwa n’iki cyorezo.

Mu buhamya bwe, Producer Fayzo yabanje kuvuga incamake ku buzima bwa Se, avuga ko yari umushoferi ufite imyaka 65 y’amavuko ukunzwe n’inshuti n’abaturanyi. Avuga kandi ko yari umuntu witaga ku muryango we cyane.

Akigera mu Rwanda avuye muri Tanzania aho yakoreraga akazi k’ubushoferi, isuzumwa yakorewe n’abaganga ryagaragaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus.
Fayzo avuga ko Se we yumvaga ko ari Malaria bitewe n’uko yari arembye, ariko abaganga bamuha ubutabazi bwihuse.

Se yahise ajyanwa mu bitaro by’i Kanyinya bamukorera ibishoboka byose, ariko nyuma y’iminsi mike arapfa.

Avuga ko inzira y’umusaraba Se yanyuze ayizi, bitewe n’uko yakundaga kumwoherereza amajwi (Kuri WhatsApp) amubwira uko amerewe.

Avuga kandi ko ibibi Covid-19 itera bituma n’umuryango wose udaherekeza umuntu wabo witabye Imana nkuko byagendeye umuryango we aho abagize umuryango we bose batabashije guherekeza uwo mubyeyi.

Fayzo kandi yavuze ko akazi se yakoraga kari gafitiye akamaro umuryango we, by’umwihariko igihugu muri ibi bihe bya Coronavirus, aho yatwaraga ibicuruzwa biva hanze y’igihugu. Yagize ati: “Nta Munyarwanda ukwiye kubura uwe kubera iki cyorezo. Koronavirusi nta mubyeyi igira. Iyo imugira ntiba yaratwaye uwanjye”

Fayzo yasabye urubyiruko bagenzi be kwita ku ngamba zifatwa mu kurwanya iki cyorezo, aho yavuze ko bagomba kuzigira izabo. Yagize ati: “Gishobora kutakwica ariko ukanduza abo mu muryango wawe n’abageze mu zabukuru bazahazwa nacyo.”

Fayzo yashoje yibutsa abantu ko nubwo bavuga ko bamaze kurambirwa iki cyorezo ,
cyo kitararambirwa kandi cyiteguye gutwara umuntu uwo ari we wese bityo kuba maso bikaba ari bumwe mu buryo buzafasha abantu kugihasha burundu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Producer Fayzo ufite Se wishwe na Covid-19 yatanze ubuhamya butera benshi intimba
    ehhh narinziko ntakibaho nonese nibavugaga amazina yuwo kishe nta adresse batubwira niyompa nirinarabaye nka Toma nemera aruko mbonye

  2. Producer Fayzo ufite Se wishwe na Covid-19 yatanze ubuhamya butera benshi intimba
    ehhh narinziko ntakibaho nonese nibavugaga amazina yuwo kishe nta adresse batubwira niyompa nirinarabaye nka Toma nemera aruko mbonye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *