RDC: Vital Kamerhe yatumijweho n’umushinjacyaha mukuru

Sangiza iyi nkuru

Vital Kamerhe, umuyobozi mu biro bya Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatumijweho n’umushinjacyaha wa Leta ngo yisobanure ku cyaha akekwaho.

Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ivuga ko Kamerhe akekwaho kunyereza amafaranga agenewe gahunda yihutirwa ya Perezida Felix Tshisekedi y’iminsi 100.

Nta mubare w’ayo mafaranga wigeze ushyirwa mu itangazamakuru.

Iyi radiyo ivuga ko ihamagazwa rya Kemerhe ryahangayikishije ibyegera bye, bituma ejo ku cyumweru haba inama y’igitaraganya yahuje abaminisitiri, abajyanama ba perezida n’abandi bagize guverinoma.

Ishyaka UNC (Union pour la Nation Congolaise) rya Kamerhe ryamaganye ririya hamagazwa riryita “ubudacogora” n’ubukangurambaga” bwa gishitani bugamije guhungabanya ubumwe bwa Kamerhe na Tshisekedi, ubwo bukangurambaga bukaba bumaze igihe bukorerwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 03 Mata ni bwo umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Congo yatumijeho Kamerhe amusaba kumwitaba ku biro bye biri iruhande rw’urukiko rw’ubujurire ahitwa Matete i Kinshasa.

Kamerhe yagombaga kwitaba kuri uyu wa 06 Mata, gusa ishyaka rye ryavuze ko atagomba kwitaba ko ahubwo agomba kohereza abanyamategeko bo kumuhagararira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *