Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu, rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo 10 bo mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya no gutera inda abangavu.
RIB ivuga ko batawe muri yombi bafashwe ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo yayo iri mu murenge wa Muganza.
Iti: “Uyu munsi RIB ifatanyije n’izindi nzego mu Karere ka Rusizi yafashe abagabo 10 bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda. Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe amadosiye ashyikirizwa Ubushinjacyaha.”
Muri Werurwe uyu mwaka na bwo RIB yataye muri yombi abagabo 40 b’i Rusizi bakekwagaho gusambanya abangavu.
Icyo gihe uwari umuvugizi w’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda, Marie Michelle Umuhoza, yasobanuye ko guta muri yombi bene bariya bagabo ari gahunda ihuriweho n’inzego zinyuranye cyane cyane iz’umutekano, ikaba igamije kurwanya ibyaha.
Umuhoza kandi yavuze ko iyi gahunda yatangiriye mu Karere ka Rusizi, ariko ikazakomereza no mu tundi turere.
Abagabo bakekwaho gusambanya abangavu batawe muri yombi, mu gihe Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame aheruka gusaba inzego zitandukanye zirimo na RIB guhagurukira ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana.
Yabigarutseho ku wa 12 Ukwakira, ubwo yatangaga ubutumwa bujyanye n ’Umunsi Mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa’, aho yibajije ikibura ngo amategeko yubahirizwe.
Icyo gihe yagize ati: “Ndagira ngo twongere twibaze tuti, iki kibazo gikomeje gutya twaba tugana he, cyane ko atari ikibazo twisangije twenyine mu Rwanda? Ese ko amategeko ahari habura iki? Ese ni ubumenyi buke n’amakuru bidahagije bihabwe umuryango ngo ubashe kwirinda?”
Jeannette Kagame yavuze ko bibabaje kuba ubushakashatsi bwaragaragaje ko 20.5% by’abana baterwa inda baba bari munsi y’imyaka 11, n’ubwo nanone bwerekanye ko hari abana b’abahungu bahohoterwa.
Ni ibyatumye aha umukoro abafatanyabikorwa n’inzego zose zirebwa n’ihohoterwa rikorerwa abana, abasaba gutekereza ku cyakorwa kugira ngo kiriya kibazo gikemuke.



2 Responses
RIB yataye muri yombi abagabo 10 bo mu karere kamwe bakekwaho gusambanya abangavu
Ge numva gufunga atariwo muti ahubwo namutegeka kwita kuruwo mwangavu numwana yabyaye akabarera naho uramufunze uwo mwangavu aracyari muto bigeretseho kuba abyaye umwana ubuzima buba bugiye kumukomerana undi arikurya ibya Leta byubuntu wamwana ntazamenya se niyo yamumenya ise ntacyo aba azamumarira ….nugukemura ikibazo kimwe kumbe uteje ibibazo bitazashira.
RIB yataye muri yombi abagabo 10 bo mu karere kamwe bakekwaho gusambanya abangavu
Ge numva gufunga atariwo muti ahubwo namutegeka kwita kuruwo mwangavu numwana yabyaye akabarera naho uramufunze uwo mwangavu aracyari muto bigeretseho kuba abyaye umwana ubuzima buba bugiye kumukomerana undi arikurya ibya Leta byubuntu wamwana ntazamenya se niyo yamumenya ise ntacyo aba azamumarira ….nugukemura ikibazo kimwe kumbe uteje ibibazo bitazashira.