Mu mudugugu wa Bwiza, mu Kagari ka Bisizi ho mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, hari imiryango ibiri itabaza Leta y’u Rwanda isaba guhabwa umutekano wihariye, nyuma y’uko imaze igihe igirirwa nabi n’abaturanyi bayo yemeza ko batifuza ko itura muri ako gace.
Ba nyir’imiryango imaze igihe ijujubywa, bavuga ko bageze muri kariya gace bavuye mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyabihu, bakemeza ko kuba bakomeje gukorerwa ubugizi bwa nabi bishobora kuba bifitanye isano n’ibyo bari byo (amoko).
Uwitwa Ngenzi Rutazihara, yageze muri uriya mudugudu wa Bwiza aturutse mu murenge wa Bigogwe w’akarere ka Nyabihu.
Ngenzi yemeza ko tariki ya 17 Kanama abajura bateye iwe mu rugo bakamusahura nyuma yo guca umuryango, mbere y’uko bagaruka nyuma y’umunsi umwe (ku wa 19 Kanama) na bwo bagambiriye kumwiba ariko bagakomwa mu nkokora n’uko yatabaje.
Atabaza ngo nta muturanyi we wigeze amutabara, ndetse yemwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Bwiza ngo ntacyo yigeze amumarira.
Ngenzi asangiye ikibazo n’uwitwa Munyakanama Semukozi Aaron, we wageze muri kariya gace aturutse mu murenge wa Jenda na wo w’akarere ka Nyabihu.
Ibye bigitangira ngo hagati y’ukwezi k’Ukuboza na Mutarama uyu mwaka, abajura baramuteye bamwiba inka eshatu n’inyana imwe, ndetse n’ibikoresho bitandukanye birimo ihema ndetse n’ibyansi yakamiragamo.
Ku wa 18 Kanama nyuma y’umunsi umwe, abajura bateye kwa Ngenzi, Munyakanama na bwo abajura baramuteye, batobora inzu ye yarimo ihene bazibagira aho.
Aba baturage bombi baturanye bahamya ko ari bo bonyine bakomeje kugabwaho ibitero, ngo kuko muri kariya gace nta wundi ugirirwa nabi uretse bo.
Ngenzi avuga ko ikibabaje ari uko abajura bamwibye bamenyekanye, ariko bakaba bacyidegembya.
Yagize ati: “Natabaje Mudugudu ntiyigera antabara, ariko abayobozi b’umurenge bo baraje bakora iperereza barangije baragenda. Kugeza ubu nta mujura urafatwa, babonye abo bajura kandi barabanuganuga ko babazi. Interagahinda yanjye rero, ni uko abo bajura bazwi ariko ntibabashakishe.”
Uyu muturage wemeza ko we n’umuturanyi we nta mutekano bafite, ahamya ko abakomeje kubagabaho ibitero bashobora kuba ari abashaka kubirukana muri kariya gace, akabihurizaho na Munyakanama uvuga ko ibyo bari gukorerwa bifitanye isano n’amacakubiri.
Munyakanama yagize ati: “Mbona ari umutekano muke wo kutadushaka ahari ko turi hano. Umwihariko ni ubwoko runaka, cyangwa kuzira icyo umuntu ari cyo. Umuntu ari kuzira icyo ari cyo.”
Nyirashabindi HĂ©lène, umufasha wa Munyakanama we agaragaza impungenge z’uko abakomeje kubagirira nabi bishobora no kuzarangira babishe.
N’agahinda kenshi yagize ati: “Ziriya hene zaraturengeye, natwe iyo batubona bashoboraga kutwica. Abaturanyi twarebaga tukabona ko ari abantu nkatwe wenda tuzagenda dushyikirana, ariko ibyo bagenda badukorera biragenda bitwereka ko natwe amaherezo bashobora kutwica.”
Tuyishime Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, yahumurije bariya baturage, abwira ko uzashaka kubateza ikibazo wese azafatwa agahanwa.
Ati: “Bashire ubwoba, bashire impumu turi kumwe, nk’ubuyobozi icyo twe dushinzwe ni ukurinda umutekano w’abaturage, ni yo nshingano ya mbere nk’ubuyobozi tuba dufite. Ikimenyetso twabaha ni uko abo bajura twamaze kubafata, bashire impumu rero turi kumwe na bo, kandi twizera ko nta kibazo bazagira turi kumwe na bo, nuzashaka guteza ikibazo azafatwa kandi ahanwe nk’uko amategeko abiteganya.”
Mu gihe bariya baturage bavuga ko hari ubwo bigeze kwibwa ariko uwabibye ntahanwe, Gitifu Tuyishime yavuze ko hari icyizere cy’uko abajura baheruka kwiba bariya baturage batazongera kurekurwa, ngo kuko ibyibwe bamaze kubifatanwa bityo hakaba hategerejwe akazi k’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha.

12 Responses
Rubavu: Bavuga ko bafite impungenge z’uko bashobora kuzicwa bazira abo bari bo
Yewe ntabwo byoroshye nukuli ubwo se? ibyo bintu haru’muntu ukibirimo kweli Oya Rwose ndibikwiye aho abayobozi babikurikirane.bashake igisubizo ntabo byoroshye

Ubundi uriya murenge wa Nyakiriba niko umeze. Utugari twa Gikombe imidugudu ya kitarimwa, Nyakibande, na Rugerero. Akagari ka Bisizi: umudugudu wa Bisizi, Bweza na Nyamwishyura wagira ngo ni Sodomo na Gomora byahimukiye. Nubwo Gitifu ari kubyoroshya, nta munsi badatema umuntu cga ngo batobore amazu.
Nimugoroba imihoro iba iri kwaka. Habamo abashumba mu mihanda niho inka zirara. Hakiyongeraho n’abajura bakorana n’abakuru b’imidugudu ku buryo iyo ubavuze ntawe ukomwa.
Kandi n’abaturage habamo gukingiranira ikibaba. Gusa hariya hafi na Centre de sante ya Nyakiriba, harimo abajura benshi nk’abitwa ba Rukara, Bagabobarabona, Bishirambona, Twagira, Mudadari, Gahinja, Kabila n’abandi benshi….
Nkumva iki kibazo kirenze ubushobozi bw’umurenge kuko hakenewe imbaraga z’ingabo na police. Kandi n’abo bakekwa bakazajya bajyanwa mubugenzacyaha.

Ariko nuwo muyobazi wumudugudu udatabara umuturagewe azabihanirwe kuko zicyo tubatorera

None bababwiye ko bazira kuba ari iki?