Abanyamuryango b’ishuri rya APEFE-Mweya, barashinja umuyobozi waryo, Ndakaza Laurent, kugundira ubuyobozi no guteza iryo shuri ibihombo byatumye ritezwa cyamunara, we akavuga ko abamushinja ibyo babiterwa n’ubugome bafite ahanini bushingiye ku ivangura rishingiye ku moko.
Ikigo cya APEFE-Mweya giherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, kikaba gifite ishuri ribanza n’iryisumbuye.
Amakimbirane avugwa muri iri shuri bivugwa ko yatangiye muri 2018, nyuma y’uko Ndakaza wari umuyobozi waryo yamburwaga inshingano yegujwe agasimbuzwa uwitwa Mukankaka Marriane, gusa bikarangira yanze kurekura ikigo.
Aya makimbirane avugwa ahanini hagati ya Ndakaza na Mukankaka, yagize ubukana nyuma ya raporo yakozwe igaragaza ko Umuyobozi w’ikigo, Ndakaza Laurent, yakoresheje nabi umutungo ufite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, bigatuma hafatwa umwanzuro wo kumukuraho gusa na bwo akabyanga.
Amakuru avuga ko amakimbirane yavutse mu banyamuryango b’iri shuri yatumye havuka umwiryane mu barishinze, binatuma abana bahigaga bagenda bagabanuka.
Mu byo bamwe mu banyamuryango ba APEFE-Mweya bashinja Ndakaza, harimo kuba yaranagumanye amakonti no kwakira ubukode bw’amazu y’ikigo, kuko n’ubwo ikigo cyafunzwe ubu ibyumba byacyo bikoreramo irindi shuri.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, umuhesha w’inkiko w’umwuga Umulisa Clemence yaje guteza cyamunara inyubako z’iki kigo kubera umwenda wa miliyoni 40 wafashwe n’ubuyobozi, biteza impagarara kuko abanyamuryango bitambitse umuhesha w’inkiko.
Abanyamuryango ba APEFE-Mweya bavuga ko ideni Ndakaza Laurent yarifashe ku giti cye, kuko yarifashe mu izina rya Actions des Parents pour l’education et la Formation des Enfants (APEFE-Mweya) nyamara bo ari Association des Parents pour l’education et la Formation des Enfants-Mweya (APEFE – Mweya).
Ndakaza ushinjwa kugundira ubuyobozi no kugusha muri cyamunara iri shuri, avuga ko abamushyira mu majwi ari urwango bamufitiye, agashimangira ko inguzanyo ashinjwa gufata zafashwe mbere y’uko atangira kuyobora iri shuri mu 2014.
Yagize ati: “Iyo ubugome bwabaye bwinshi, mugenzi wawe ushobora kumutera kwishahura cyangwa kwihekura. Ibintu bibateza ibyo ni ubugome gusa nta n’ikindi kintu. Nta banki n’imwe habe n’ikimina nigeze nguza, rero ibyo ngibyo by’inguzanyo simbizi.”
Ndakaza avuga ko iki kigo akigihabwa ngo akiyobore n’ubundi cyari gisanzwe mu bihombo, akemeza ko bakimujugunyiye kubera byo.
Avuga ko yakoze ibishoboka byose harimo no gukoresha amafaranga ye akishyura amadeni ikigo cyari gifite kuva mu 2011, gusa abamurwanya bakamuhemba kumushushubikanya ngo yegure bifashishije n’abari batari abanyamuryango ba ririya shuri, ahanini bashyize imbere irondakoko.
Abajijwe imiterere y’iryo rondakoko avuga ko yakorewe, yashyize mu majwi Mukankaka n’uwitwa Eliab umwungirije, avuga ko ngo bavuze ko badashaka kuyoborwa n’Umututsi. Ni ibintu avuga ko n’inzego zitandukanye zakozeho iperereza.
Ati: “Ntabwo bakozwa ikintu cyo kuvuga ngo babana na Komite iyobowe n’Umututsi, ngo ntibabana n’Umututsi. Ubwo burwayi baraburwaye rwose! Ibindi bavuga ibyo ari byo byose ni inda nini yo gusenya ibyubatswe n’amacakubiri.”
Ndakaza Laurent ashimangira ko ibi bibazo by’ivangura biri mu byatumye ririya shuri rifungwa mu 2019 n’uwari Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, ubwo yari yagendereye Akarere ka Rubavu.
Umuyobozi wungirije muri Komite nshya ya ririya shuri, Musanyimana Eliab, yabwiye BWIZA ko ivangura Ndakaza avuga ari urwitwazo, ngo kuko buri igihe azamura iyo mpamvu iyo havuzwe ikibazo cy’amafaranga.
Yagize ati: “Ibyo ni urwitwazo. We arashaka kurya imitungo y’abanyamuryango, akazana ivangura ry’amoko?…Kuki iyo hari ibibazo by’amafaranga azana ibyo bintu by’amoko ni ukubera iki? Ahubwo we ukomeza kubizana ni we ufite ivangura.”
Musabyimana yavuze ko akarere ka Rubavu kashyizeho Komisiyo yari igizwe n’inzego zirimo RIB, Polisi, MAJ n’izindi ngo zikurikirane iby’iryo vangura, gusa ntiryigere rigaragara.
Yavuze kandi ko ikibazo cya ririya shuri cyagejejwe ku nzego zose zishoboka zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB na Minisiteri y’Uburezi, gusa kikaba cyaranze gukemuka.

4 Responses
Rubavu: Muri APEFE-Mweya haravugwa umwiryane n’ivangura rishingiye ku moko
Ko numva ndakaza ashyira imbere ubwoko cyane nkaho ariwe mututsi wenyine muriki gihugu ariko ngirango kuba umututsi sukurya ibya bandi ahubwo nubupfura buranga umuntu niba barakweguje wavuyeho neza niba ntabindi biri inyuma ese kuki agundira ngo ishuri yarijugunyiwe noneho yatoraguye ingoma mugiteme yageze murutagira agahungu icyakora areke kwitwaza ubwoko akore ibyo abanyamuryango bamusaba atange ishuri rya bandi

Ndakaza natange ibya bandi areke kwitwaza ubwoko umututsi sukurya ibya bandi cg gusebanya niba yegujwe niyegure kandi ndumva Mukankaka atariwe witoye iryo turufu akoresha Nyakubahwa President wacu dukunda yatumye turirenga ahubwo yagize ngo yageze murutagira agahungu ahubwo yagizengo yitoraguriye ingoma muruteme