Rubavu-Nyundo:Abaturiye umugezi wa Sebeya barahangayitse

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu karere ka Rubavu umurenge wa Nyundo baturiye umugezi Sebeya bafite impungenge ko mu minsi runaka ushobora kuzura ugateza ibibazo.

Bavuga ko mu gihe hadafunzwe inzira zagiye zisigazwa mu kubaka ku nkengero z’uyu mugezi ushobora kwangiza byinshi birimo no gutwara ubuzima bw’abantu bikamera nko muri Gicurasi 2023, umugezi wangizaga ibitari bike ku nkengero zawo.

Icyo gihe wambutse umuhanda usenyera abaturage benshi naho abagera mu 10 batakaza ubuzima.Mu ngamba zafashwe harimo kubaka urukuta rwa metero ebyiri zikumira ko amazi arenga aho yubakiwe akarenga inyuma akagira ibyo yangiza.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, gitangaza ko itumba rya 2024 muri rusange riteganyijwemo imvura iri hejuru gato y’isanzwe igwa mu Itumba, iri hagati ya 200 mm na 700 mm mu gihugu.

Imvura iteganyijwe izaturuka ahanini ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari ya Pasifika bukiri hejuru muri iki gihembwe cy’Itumba 2024, bigatuma ahenshi mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mu bice byinshi by’Igihugu, hateganywa imvura iri hejuru gato y’isanzwe igwa hagati ya Werurwe na Gicurasi.

Abaturage baturiye Sebeya rero muri iki gihe cy’itumba bavuga ko bashima imirimo yo kubaka inkuta zikumira amazi ku nkengero z’umugezi, ariko bakavuga ko bafite impungenge ko amazi ashobora kunyura ahatarubatswe.

Umwe mu baturage mu mudugudu wa Gasenyi, Umurenge wa Nyundo, agira ati “urabona ko Sebeya yubakiwe, ariko dufite impungenge ku hantu bagiye basiga, hari igihe amazi yahanyura akaba yakwangiza”.

Akomeza agira ati “Twe nk’abaturage icyo dukora ni ukurinda ibyakozwe, turinda ko hagira ubisenya, naho ibyo bakoze turabishima ndetse iruhande rw’izi nkuta tuzahatera ibiti kugira ngo byongere ubwiza bw’uyu mugezi.

Ni mu gihe ubuyobozi bwa Meteo Rwanda buherutse gutangaza ko imyaka yabonetsemo imvura ijya gusa n’iteganyijwe mu Itumba rya 2024, ari itumba ryo muri 2010 na 2016.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *