Rubavu: Umukobwa yasanzwe yambaye ubusa aziritswe ku giti

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 utatangajwe amazina yasanzwe mu Kagari ka Nyundo, Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu mu ijoro ryo kuwa 3 Gicurasi, yasanzwe yambaye ubusa kandi aziritse ku giti.

Umwe mu baturage bahaye amakuru Bwiza.com avuga ko ” Uyu mukobwa yari yambaye ubusa buri buri kandi ntiyabashaga kuvuga. Ubuyobozi bwamujyanye ku Bitaro bya Gisenyi.”

Uyu muturage ati ” Bamujyanye ngo yitabweho. Ntabwo tuzi ababa babikoze gusa turabona ari igikorwa cy’urugomo. Dukeka ko yaba yasambanyijwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Ugirirabino Elisaphane yemeje aya makuru ubwo yavuganaga na Bwiza.com ku murongo wa tekefoni. Yavuze ko ari urugomo uyu mukobwa yakorewe ndetse ko bategereje raporo ya muganga yemeza niba yaba yafashwe ku ngufu.

Gifitu Ugirirabino ati “Hari abari gukabya ko uwo mwana w’umukobwa bamusanze mu giti hejuru, siko bimeze. Ni abantu bagishakishwa bahohoteye umwana w’umukobwa bamuziritse ku giti. Ababamuhohoteye ntawababonye, ubu turacyahigahiga ngo turebe ko bafatwa. Ntabwo yaharaye kuko abagenzi bahamusanze, basanga atakivuga, ahita ajyanwa kwa muganga nyuma yoherezwa mu Bitaro bya Gisenyi.”

Uyu muyobozi yemeje ko uwo mukobwa ari umwana w’abaturage batuye muri ako gace ndetse ko yagendaga ku mugoroba ubwo yaratumwe n’ababyeyi, akaba ari bwo yahuye n’abamugiriye nabi. Ati “Mu cyaro saa mbili abaturage baba bakigenda. Ibi byaba byaturutse ku bantu bafite ingeso yo gutangira abandi bantu cyane ko ubu dukeka abashumba b’ibirara.”

Avuga ko ubusanzwe nta rugomo rumeze nk’uru rusanzwe mu Murenge ayoboye ariko ko hari abashumba b’ibirara bashobora kuba bakoze ibyo kuko bo bigoye kugenzura ingendo zabo.

Uyu muyobozi yatangaje ko bamaze gufata ingamba zo gukora ingendo za ngombwa, kujya mu kazi no mu bindi bikorwa nko guhinga bigomba gukorwa bukeye. Ati “Abakuru b’amasibo, imidugudu bose iyo mesaje [ubutumwa] barayifite. Uwo dusanga agenda mu ijoro azajya afatwa.”

Ugirirabino Elisapahane yasabye abaturage gutekana, ko nta gikuba cyacitse, ko uwahohotewe ari kwitabwaho n’abaganga. Asaba abaturage gukomeza kwirinda Coronavirus.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Rubavu: Umukobwa yasanzwe yambaye ubusa aziritswe ku giti
    nyamara ibi bintu by’urukozasoni uko bukeye muri Rubavu nibidahagurukirwa bizasebya igihugu cyose, none se ko turi mu gihugu kirangwa mo umutekano ariko wagera hamwe na hamwe muri Rubavu ukaba utakwemera ko mu gihugu umunyarwanda ari intavogerwa, hamwe bikorwa n’abashumba ubundi insorensore zahaze ibiyobyabwenge, yewe n’abashinzwe umutekano bitwa INKERAGUTABARA, Erega akenshi bakingirwa ikibaba n’abamwe mu bayobozi b’IMIDUGUDU, Ndabihera mu murenge witwa Cyanzarwe Akagari ka Rwangara aho umusore yafashe umukobwa kungufu akamusambanya amukangisha kumutera icyuma, nyamara aho umukobwa abivugiye ba mudugudu w’aho umusore nuw’aho umukobwa atuye babyitambikaho ngo barabikurikirana bumvisese byageze hejuru bacikisha wa musore, none basigaye babwira abo bakeka gutanga amakuru ngo ubwo se amakuru mutanga babahemba angahe? kandi iyo nkuru umurenge n’akagari barabizi bagaceceka, nyamara abanyarwanda bose bakeneye amahoro

    1. Rubavu: Umukobwa yasanzwe yambaye ubusa aziritswe ku giti
      Abo bayobozi bakinga ikibaba abagizi banabi bakwiye guhagurikirwa ariko abaturage bakwiye kubigiramo uruhare, bagatinyuka bakabibwira abanyamakuru bakavuga amazina yabo nkuko no bindi bice bw’igihugu babikora Rubavu iba mu Rwanda ibintu nkibyo ntibibahesha ishema!!!!!!

    2. Rubavu: Umukobwa yasanzwe yambaye ubusa aziritswe ku giti

  3. Rubavu: Umukobwa yasanzwe yambaye ubusa aziritswe ku giti
    bamusambanije.barangjje.bamuziririka.kugiti.bazimangatanye.ibimenyetso..murakoze

  4. Rubavu: Umukobwa yasanzwe yambaye ubusa aziritswe ku giti
    bamusambanije.barangjje.bamuziririka.kugiti.bazimangatanye.ibimenyetso..murakoze

  5. Rubavu: Umukobwa yasanzwe yambaye ubusa aziritswe ku giti
    Ubwose muzi ibyo mumudugudu wa BUNYOVE mukagari kabihungwe. Aho umugabo witwa yamuremye atinyuka akabwira a bantu ngo ntakeneye.amasura yabo mumudugudu ubu uwo muntu akaba atarenza sakumi nimwe ataragera munzu kubera nabandi ahohotera ubwose simuruwo murenge

  6. Rubavu: Umukobwa yasanzwe yambaye ubusa aziritswe ku giti
    Ubwose muzi ibyo mumudugudu wa BUNYOVE mukagari kabihungwe. Aho umugabo witwa yamuremye atinyuka akabwira a bantu ngo ntakeneye.amasura yabo mumudugudu ubu uwo muntu akaba atarenza sakumi nimwe ataragera munzu kubera nabandi ahohotera ubwose simuruwo murenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *