Umuturage witwa Mujyambere Vedaste wo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, arashinja inzego zirimo ubushinjacyaha, ubuyobozi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kumutererana no kumwima ubutabera, nyuma yo kugirana ibibazo n’abaturage bikagera n’aho atwikirwa inzu.
Uyu muturage avuga ko bigitangira mu 2017 yaguze isambu na ba se wabo na ba nyirasenge, agatangira kuyihinga nta kibazo.
Ni isambu y’umuryango iherereye mu Mudugudu wa Kigufi mu kagari ka Kiraga ho muri uyu murenge wa Nyamyumba, akaba yarayitanzeho amafaranga y’u Rwanda 1,200,000.
Abo yaguze na bo ni Kanyamahanga Jean, Kanyange Valerie, abazungura ba Nyirabusanani Emmanuel n’abazungura ba Sezibera Alphonse. Aba uko uko ari bane bari bagabanye isambu na mukuru wabo wa gatanu umuryango we ufitanye ikibazo na Mujyambere.
Abamugurishije bose avuga ko nta kibazo afitanye na bo.
Uyu muturage avuga ko ibibazo byavutse muri Kanama uyu mwaka ubwo yasabaga abamugurishije icyangombwa cy’ubutaka yaguze, basaba mukuru wabo kwiyandukuzaho ubutaka bari baragabanye akabyanga avuga ko ubutaka bwose ari ubwe, agendeye ku kuba ari we wari ubitse icya ngombwa cyabwo batarabugabana.
Mujyambere avuga ko nyuma yo kubona ko agiye guhuguzwa ubutaka yaguze, yaregeye Inteko y’Abunzi bo mu Kagari ka Kiraga, bemeza ko ikirego cye gifite ishingiro ariko bavuga ko ubutabera ari bwo bufite ububasha bwo gutesha agaciro icyangombwa cy’ubu butaka.
Uyu muturage avuga ko abafashe ubutaka bakunze kumubwira ko ubwo butaka nabukandagiramo bazabumwiciramo, ibyo banavugiye mu Nteko y’Abunzi.
Mujyambere avuga ko ikibazo cy’ubutaka bwe yanakigejeje ku buyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba, mu gihe butaragira icyo bugikoraho agahita atwikirwa inzu.
Avuga ko inzu ye yatwitse ku wa 6 Nzeri 2020, hakabanza gukekwa imitwe irwanya u Rwanda ituruka mu mashyamba ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, gusa nyuma bikaza kugaragara ko abo bari bafitanye amakimbirane ari bo bamutwikiye bakoresheje lisansi.
Ati: “Inzu ikimara gutwikwa inzego zose zaraje, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yarahageze, RIB irahagera bakora iperereza banatubaza abantu twaba dufitanye amakimbirane…twe tubahereza amakuru ko hari abantu hari abantu twagiranye ibibazo mu kwa Munani bakavuga ko bazatwica bagasibanganya ibimenyetso.”
Impamvu Mujyambere ashingiraho avuga ko yarenganyijwe
Avuga ko nyuma yo kutwikirwa inzu iperereza ry’ubugenzacyaha ntirigire abo rifata, habonetse abantu bigambaga bavuga ko bahawe amafaranga n’uwo bari bafitanye ikibazo kugira ngo bamutwikire inzu.
Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abashyizwe mu majwi, nyuma yo kubakoraho iperereza dosiye yabo yoherezwa mu bushinjacyaha.
Mujyambere avuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri dosiye y’abamutwikiye urugo ihawe Ubushinjacyaha, bahise barekurwa ku mpamvu avuga ko atazi.
Ngo yabajije Ubushinjacyaha impamvu bwabarekuye, bumusubiza ko bwabaye bubarekuye by’agateganyo, ibyo aheraho avuga ko barekuwe ku yindi mpamvu.
Ati: “Ati twabajije Ubushinjacyaha impamvu bwabarekuye kandi dufite ibimenyetso, butubwira ko bwabaye bubarekuye by’agateganyo, twibaza ako gateganyo bikatuyobera.”
Yunzemo ati: “Ubushinjacyaha bwaraturenganyije cyane, ariko na RIB yabigizemo uruhare, kuko abagiye mu gitero (cyamutwikiye) bayihaye amakuru inanirwa kubafata, na n’ubu barakidegembya.”
Uyu muturage yunzemo ko abo bahanganye bavuze ko bazatanga ibyo bafite byose kugira ngo atazahabwa ubutabera, agashimangira ko anafite amakuru y’uko abo bahanganye batanze amafaranga kugira ngo barekurwe.
Ashinja ubuyobozi bw’umurenge kumutererana
Mujyambere avuga ko kuva inzu ye yatwikwa mu kwezi gushize, ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamyumba bwamutereranye, akibaza aho azerekeza mu gihe uwamucumbikiye azaba yamwirukanye, na cyane ko ibikoresho byose yari afite mu nzu byahiye bigakongoka.
BWIZA yifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamyumba buteganyiriza uriya muturage, gusa inshuro zose twamuhamagaye telefoni yayikupye. Ubutumwa bugufi twamwandikiye nabwo ntiyabusubije.

8 Responses
Rubavu: Uwatwikiwe inzu arashinja inzego za leta kumutererana no kumwima ubutabera
ARIKO KARIYA KARERE KA RUBAVU KUKI ARIKO KAVUGWA NABI MU MIYOBORERE MIBI? NTA MUNSI W’UBUSA KATAVUGWA NGAHO RUSWA, KUDATANGA SERVICE NZIZA MURI ZA SERVICE ZOSE YEWE NIZ’UBUZIMA DA, BURIYA SE URIYA MUTURAGE NIYUMVA ABANDI BAVUGA AMAHORO NU UMUTEKANO MU RWANDA AZABYEMERA KWERI? KANDI BITEWE NA KA KARERE KAMEZE NK’AGAHUGU MU KANDI, ARIKO SE IYO INZEGO ZO HEJURU ZUMVA IBYA RUBAVU BURI MUNSI ZO ZIFATA IZIHE NGAMBA MU KURENGERA ABATURAGE?

Ariko ibibera i Rubavu bijya bibera n’ahandi? Kuki nk’igihugu cyitwa ko cyabohowe ariko ugasanga i Rubavu har’abo wabibwira bakagira ngo uraca umugani, kubona umuntu atwikirwa ku mugaragaro ntatabarwe cg ngo ahabwe ubutabera? Ariko kuki aka Karere gasa naho abaturage baho bakirengana kumugaragaro, kuhabona Service nziza n’ahandi byo ntibibaho kandi mu ma servise yose, wagera mu buvuzi ho ukagira ngo har’icyo wakoshereje igihugu, abantu baterwa n’agahinda kumva ngo ibitaro bifitiye ideni rya ma Miliyoni menshyimugihe n’ufite Mituweli atakirwa neza, kwitabaza inzego z’ibanze nk’imidugudu n’utugari nn’imirenge ugirango Bose bahabwa amategeko n’igihugu gituranyi, ariko se kuki i bukuru bahora babyumva ntibagire icyo bakora ngo barenganure abaturage nabo bumve umunyenga wo kuba mu gihugu cyibohoye?

Kandi ubwo hajemo kwicana abayobozi na police bahaguruka ngo abaturage bajye batangira amakluru kugihe!