Rurageretse hagati y’u Bushinwa n’abarimo Amerika bapfa COVID-19 yongeye kubura

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje gushinja u Bushinwa kudashyiraho ingamba zihamye mu gukumira icyorezo cya COVID-19, bwo bukavuga ko izo ari ‘Propagande’ zigamije kubusebya.

Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bisa n’ibyabashije guhangana n’icyorezo cya covid-19 ndetse ingamba zimwe zigakurwaho, mu Bushinwa ho icyorezo bivugwa ko kicyibasira benshi ndetse n’ingambaza zikarishye zikaba zarafashwe.

Bijyanye n’uburyo icyorezo cya virusi ya Corona cyakomeje kuzengereza igihugu cy’u Bushinwa, byatumye Leta ya Beijing ishyiraho gahunda yiswe (Zero-covid), ikubiyemo ingamba zikarishye harimo na guma mu rugo.

Gahunda ya Zero covid yanatumye Abashinwa bajya mu mihanda bamagana ubutegetsi, ibyaje no gutuma Leta iyikuraho.

Ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023 CNN yashyize hanze amashusho yafashwe n’icyogajuru cya Maxar mu mpera z’Ukuboza 2022 no mu ntangiriro za Mutarama 2023, agaragazaga abantu benshi bari gutwika imirambo ndetse n’amazu yo gushyingura yaruzuye.

Ibi bihurirana n’ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS) ndetse n’ibya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gusaba Beijing gutanga amakuru yerekeye ikwirakwira rya kiriya cyorezo.

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, mu kiganiro aheruka guha abanyamakuru yavuze ko bakomeza gusaba u Bushinwa “gutanga amakuru yihuse kandi yizewe ku barwayi n’uburyo virusi iri gukwirakwira.”

Dr. Mike Ryan ukuriye Ibikorwa by’Ubutabazi muri OMS, we yagaragaje ko imibare yashyizwe ahagaragara n’u Bushinwa “itagaragaza ingaruka z’indwara [ya COVID-19], ibijyanye n’abarwayi bajya mu bitaro, abajya mu byuma bibafasha guhumeka ndetse nabapfa ku munsi.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko ibihugu byinshi bigenda gake mu gutanga amakuru y’abajyanwa mu bitaro, gusa akerekana ko u Bushinwa busobanura ko abahitanwa na Covid ari ikibazo.

Ibirego by’uko u Bushinwa bwananiwe gushyiraho ingamba zihamye mu guhangana na COVID-19 byamaganwe na Ambasaderi wabwo mu Burusiya, Zhang Hanhui wabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya (TASS) ko “ibyo birego ni ibihimbano.”

Yunzemo ati: “Mu by’ukuri bamwe bafite imyumvire ibogamye ku Bushinwa. Icya mbere, bavugaga ko ingamba z’u Bushinwa zo kurwanya COVID zikaze cyane, none baranegura u Bushinwa kuba bworoshya kugenzura ingamba za COVID. Ibi birasekeje rwose.”

Ambasaderi Zhang yavuze ko ingamba nshya zo kurwanya COVID-19 mu gihugu cye zatewe inkunga n’imiryango mpuzamahanga kandi ikaba izishimiye.

Magingo aya u Bushinwa buvuga ko kuva hashyirwaho ingamba nshya hapfa abantu byibura 37 ku munsi kuva tariki ya 7 Ukuboza 2022, n’ubwo Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi babihakana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *