Paul Rusesabagina kuri ubu ufungiye mu Rwanda, yajyanye mu nkiko Sosiyete y’indege ya GainJet Aviation yo mu Bugereki n’umuvugabutumwa witwa Costantin Niyomwungere; abashinja ‘gufatanya n’u Rwanda kumushimuta’.
Rusesabagina yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kigali mu mpera za Kanama, yerekwa itangazamakuru n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 31 Kanama.
Umuryango wa Rusesabagina wakunze kuvuga ko uyu mugabo yashimuswe n leta y’u Rwanda imufatiye i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, mu gihe u Rwanda rwo rwakunze kuvuga ko ari we wizanye i Kigali.
Mu kiganiro yahaye The New York Times, Rusesabagina we yavuze ko yavuye ku Kibuga cy’Indege cya Al Maktoum i Dubai ari mu ndege bwite yo mu bwoko bwa Bombardier Challenger 605 ya GainJet, “yari yakodeshejwe n’umuntu uturuka i Burundi”, ikaza kumugeza i Kigali.
Rusesabagina wavuze ko yafashwe azi ko ari i Burundi, yabwiye iki gitangazamakuru ko yari agiye kubonana na Costantin Niyomwungere wari wamutumiye kugira ngo aganirize amatorero ye.
Ati: “Nari natumiwe n’umuntu nitaga inshuti, wiyita Musenyeri cyangwa intumwa, yari yantumiye kugira ngo nganirize amatorero ye, ngo mbaganirize kuri ‘Hotel Rwanda’. Izina rye ni Constantin Niyomwungere”.
Mu kirego cy’amapaji 90 Rusesabagina n’umuryango we batanze mu rukiko rwa Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bavuze ko indege y’iyi Sosiyete ari yo yakoreshejwe mu kumushimuta mbere yo kwisanga i Kigali.
Ikirego nk’iki ni na cyo cyatanzwe mu rukiko rwa San Antonio barega Apôtre Niyomwungere Costantin gukorana na leta y’u Rwanda mu kumushimuta.
Rusesabagina n’umuryango we bavuga ko ruriya rubanza “rukomoka ku mugambi mubisha wa guverinoma y’u Rwanda n’abaregwa GainJet na Constantin Niyomwungere, bohereje Rusesabagina [mu Rwanda] mu buryo butemewe n’amategeko, bamufunga nta mpamvu banamwica urubozo.”
Rusesabagina, umugore we n’abana babo batandatu bose bareze muri uru rubanza, bagashinja ubutegetsi bw’u Rwanda kwica uburenganzira bwa muntu no guhungabanya demokarasi binyuze mu guhashya amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Bunzemo bati: “Kwibasira Bwana Rusesabagina byiyongereye bitewe n’uko yabaye umuntu uzwi ku rwego mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, kandi wamagana ihohoterwa rya guverinoma y’u Rwanda, harimo kuba Rusesabagina yarashyigikiye Mapping Report y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2010.”
Bavuze ko kandi kubera kunenga ubutegetsi bw’u Rwanda, “Rusesabagina yaje gutotezwa, aterwa ubwoba, habaho umugambi wo kugerageza kumwica ndetse n’ibikorwa byo kumusebya bimaze imyaka irenga 10” bavuga bikorwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’itangazamakuru ryabwo.
Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda, aregwa ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.
Urukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza, ruheruka kwanzura ko dosiye ya Rusesabagina ihuzwa n’iya Nsabimana Callixte wiyise Sankara wari Umuvugizi w’Umutwe wa FLN n’iya Nsengimana Herman wamusimbuye cyo kimwe n’abandi 17, nyuma yo gusanga hari ibyaha bahuriyeho.
Biteganyijwe ko urubanza rwabo ruzaburanishwa mu mizi tariki ya 26 Mutarama 2021.

20 Responses
Rusesabagina yareze sosiyete y’indege yo mu Bugereki gufatanya n’u Rwanda ‘kumushimuta’
Bakunda kwjijisha nonese tuvugeko na sankara yakwibagirwa shebuja? Bagiye bemera ibyaha bakoze,

My rwego rw’ amategeko , bizamurushya gushinja iyo sosiyete akagambane ndetse n ‘ uwo muvugabutumwa Niyomwungere kumurega no kumutsinda ntibyoroshye kuko icyo bita ” facts, evidence n ‘ itegeko baba barishe ntiyabibona kabone koko niyo baba baramugambaniye !

cyakora ibintu byuyu mugabo njye mbona aragaterera nzamba

Cyakora ibintu byuyu mugabo njye mbona aragaterera nzamba

Yego birumvikana gose, buri wese afite uburenganzira ahabwa n’amategeko, nyine niba yararenganyijwe bazamufashe kurenganurwa, twe ntwabwo duca imanza ariko nawe ibyo yakoze azabibazwe’ . Nabandi babazwe ibyabo.

Umva , nzaba ndeba. Harya USA iyo bafashe BENILADEN bakamwicira mu gihugu kitari icyabo, bagabye igitero, bakivovota, bakishima, bakitwa intwari, u RWANDA RWAFATA RUSESABAGINA nawe w’umwicanyi, iterabwoba, kandi ntirumwice, rugomba kwisobanura aho kugirango ikihebe RUSESABABAGINA abe aricyo cyisobanura. Haduye wanjye ngize IMANA ndamubona none ngo mwebwe mugiye kujya mu nkiko kurega;
IBAZE IMPIRIMBANYI iharanira uburenganzirabwa MUNTU ujya mu mitwe y’amashya ndetse akaba n’umuyobozi wawo UGAMIJE KWICA ABANTU, GUTWIKA IMODOKA, ITERABWOBA, GUHIRIKA UBUTEGETSI. UWAMUFASHE AHUBWO AZAHABWE UMUDALI W’ISHIMWE. AZONGERE ATWIKE IMODOKA.

Ahaaaaa ntacyo bizatanga niba byakoranywe ubuhanga n’ubugome nyine yagiye muri Rwagakoco nta kundi gusa hejuru y’ibi Hari Imana Rugira Ushobora byose Ushobora guhindura ibyo mwita ibidashoboka.

Ariko iyombona umuntu warokoye imbaga yabantu bari bagiye kwicwa hanyuma akaba arikuburabuzwa muburoko bintera kwibaza icyo kugiraneza bivuze yewe isi ntigira inyiturano koko,ubu Hari aba Genocideri benshi bidegembya bararekuwe yewe nabacengezi bamarishije benewabo muri1997 bakica nabatutsi za mukamira Mudende kabari kinigi kigombe ubu baratashe baratengamaye Imana ibyisi namayobera pe.

Twaje no kumenya uburyo yajyaga asohora abantu abisabwe n’abasirikare, bakabavana mu byumba ngo bagiye kubajyana muri CND, bakabarobanuramo abana b’abasore b’abatutsi bakagenda bakabica. Rusesabagina niwe wabashukaga kuko yarazi ko abageze mu byumba byari bigiye kubasangamo ngo ubice. Babasohora buri gitondo ngo barebe uko bangana. Abo bavuga ko bajyanye CND ntibagezeyo. Rusesabagina ni umwicanyi kandi bamenye ko n’ubwo twebwe abana b’abantu niyo twabyibagirwa, abo bishe bafite agaciro imbere y’iMANA YABAREMYE izabahorera. Imana izaha Ubuyobozi bwacu imbaraga n’ubwenge byo kurwana nabo kugera bose batsinzwe. Kandi barareba ariko ntibabona.

Niba ariwe wayikodesheje akayisaba kumugeza i Bujumbura ikamugusha i Kigali bazayirege.
Ariko niba Rusesabagina wiyita umunyabwenge uzi neza ko ashakishwa nawe yisanga yabeshwe akajyanwa aho adashaka, ni gute sosiyete y’ubucuruzi yishakira amafaranga itabeshywa.