Abatwara amakamyo manini bava muri Tanzania bakoze igisa n’imyigaragambyo ku Mupaka wa Rusumo, bibasira abo ku ruhande rw’u Rwanda, bamagana uburyo bushya buriho bwo guhinduranya abashoferi igihe bageze ku mupaka. Ibi byabaye kuwa Mbere tariki 4 Gicurasi aho abashoferi bamaganaga amabwiriza yashyizweho n’uruhande rw’u Rwanda ko umushoferi uvuye muri Tanzania atazajya yambuka umupaka wa Rusumo, ko ahubwo azajya aha ikamyo umushoferi wo ku ruhande rw’u Rwanda akaba ari we uyerekeza i Kigali n’ahandi hagamijwe gukumira icyorezo cya Coronavirus. Kutemera aya mabwiriza kw’abashoferi bavuye muri Tanzania ni ko kwakuruye ukwigaragambya ahitwa Benako, agace kari mu birometero 20 uvuye ku mupaka wa Rusumo ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko The New Times ibitangaza. Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa Whatsapp, abashoferi bava muri Tanzania bagaragaye babuza guhita ikamyo ishobora kuba yaravaga mu Rwanda cyangwa muri Tanzania, batera hejuru babwira abashoferi bava mu Rwanda amagambo menshi ari nako batera amabuye imodoka batwaye. Aba kandi bagaragara burira mu madirishya y’ikamyo itukura, hari ibyo babwira utwaye imodoka, gusa ubutumwa batangaga ntibwumvikana kubera urusaku rwinshi. Gusa ijwi rimwe ryumvikana, umugabo uvuga Igiswahili aragira ati “ Kila siku Watanzania wana Coorona, Je, kwa nini unakuja kwetu kwenye Corona? Na wenyewe wabaki kwao. Leo madereva wote wamegoma.” Mu Kinyarwanda ati “ Buri munsi ngo Abanya-Tanzania dufite Corona, Kuki buri munsi uza iwacu ahari Corona? Nabo nibagume iwabo. Uyu munsi abashoferi bose bigaragambije.” Uyu mu Giswahili akomeza avuga ko “ Bashaka ko amamodoka y’Abanyarwanda asubira iwabo, areke kuza muri Tanzania, ahari Corona.” Ni ijwi ryumvikana nk’iryogeza umupira w’amaguru, aho asubiramo ati “ Corona, Corona, Coorna…” Umuyobozi w’ Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera yavuze ko koko iki kibazo cyaturutse ku mabwiriza yashyizweho n’u Rwanda yo guhinduranya abashoferi b’amakamyo manini yambuka Umupaka wa Rusumo. Yatangarije The New Times ati “ Ntekereza ko byatewe n’uko Abanya-Tanzania batashatse kubahiriza amabwiriza mashya cyangwa se haracyari kare ngo abantu babyumve. Ku bw’ibyo, baba bumva bigoye bahinduranya amakamyo yabo n’Abanyarwanda.” Icyemezo cyatumye abashoferi bo muri Tanzania bigaragambya kigamije gukumira ubwiyongere bw’imibare y’abanduye Coronavirus mu Rwanda bwari bwabayeho bitewe n’abashoferi n’ababunganira. U Rwanda rwashyizeho amabwiriza ko abashoferi bavuye muri Tanzania bakwiriye gupimwa Coronavirus ndetse ko imitwaro batwaye bakwiriye kuyishyira ahitwa ku bubiko i Kiyanzi mu Karere ka Kirehe. Umuyobozi mu by’ubwikorezi mu Karere (FEAFA), Fred Seka avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo abo bashoferi batuze cyane ko ngo ibikorwa ari ibyumvikanweho. Bapfakurera we avuga ko hari ba nyir’amakamyo bumva akamaro k’aya mabwiriza ndetse n’abatakumva. Avuga ko hari igihe bisazaba ko havugurwa amasezerano maze abashoferi bo muri Tanzania bazajya bageza imodoka zabo ku Rusumo, bagasubira muri Tanzania.

10 Responses
Rusumo: Abatwara amakamyo bo muri Tanzania bakoze igisa n’imyigaragambyo
Nonese leta yafashe uyumwanzuro itabimenyesheje letayaTanzania numva barigukorerahamwe kuko nakazi gatera akavuyo kumupaka.

Harya ubundi, aba TZ kuki dukoresha imodoka zabo? Izabo zirahendutse? Ese mu Rwanda ruzima nt’abantu bashobora kugura amakamyo ya transport? Ese buriya ni ukuvuga ko ibintu dutumiza ni byinshi birenze ubushobozi bw’amakamyo y’abanyarwanda? Cyangwa abanyarwanda bagura amakamyo akandikwa kuri TZ maze akanatwarwa n’abanyarwanda. Mugusha umuti w’iki kibazo, mu reke dutekereze cyane kandi turebe kure bishoboka.
Ndabona hano hari abantu benshi bavuga ngo aba TZ bari mu kuri. Ariko JYE ntako mbona. Niba LETA izi biriya birimo gukorwa, kandi ntakuntu yaba itabizi niba habayeho gufunga umuhanda mpuzamahanga, sikintu cyaba kitazwi. Irabizi rero. Ni gute se yemeye ko biriya bibaho?(Gufunga umuhanda, guhohotera ikiremwamuntu, kwangiza nkana ubukungu bw’ikindi gihugu cyane mubihe by’amage). UKO BYAGENDA KWOSE, AHA NTAKUNDI TWABIGENZA. TUZAHORA DUKENEYE IYI NZIRA. DUKORE IKI RERO? Hari ibibazo dushobora gukoraho. TZ yanze ko ikamyo zabo zitwarwa n’abandi bashoferi. Reka twemere ko aribyo.
1.Noneho, ibintu ntibirenge RUSUMO, bipakururwe, ubundi ibidakunze , abobo baTZ bashorerwe mpaka bageze aho bapakururira.
2. Ntakurekura virus ngo tuve kwizima. 3. AMASOMO atweretse ko u RWANDA rugomba gushyiraho COMPANY IKOMEYE CYANE y’UBWIKOREZI. LETA YONYINE, LETA N’ABIKORERA BAFATANIJE, cyangwa ABIKORERA GUSA. AMAFARANGA ASHAKWE VUBA NA BWANGU, HABA BANKI ZACU cg IZO HANZE. Kuko biragaragaye ko transport ari ishingiro ry’ubukungu bw’u RWANDA. Ubwo tuzasigara dupfukamye ngo baduhe inzira, ariko twe gusaba inzira ngo dusabe n’AMAKAMYO YABO. Erega kera hahozeho sosiyete ya LETA YITWAGA S.T.I.R. Sosiyete de transport international du RWANDA. Ko mbona igomba kugaruka? Na gari ya moshi niza, bizagenda gutyo. Urwanda n’abanyarwanda ibimodoka bigenda kuri RAIL ntibizabe ibya TZ gusa. 80% bizabe iby’abanyarwanda; ISOMO turaribonye.
3. HAKORWE AMASEZERANO NA KWITA PACT DE NON AGRESSION. Kutabangamira ikindi gihugu mu bucuruzi mpuzamahanga, bikorwe muri EAC, igihe ikiriho. IBYO BYUMVIKANE NEZA HATEGANYWE N’IBIHANO KU UBIRENZEHO, twaba turi inshuti, twaba twumvikana cg tutumvikana, twaba turi inshuti cyangwa abanzi.

Ko ubwunvikane hagati y’inzego zibishinzwe bwabaye,bwarabaye ariko ntibihindura ako kanya imyunvire y’abantu

Murahoneza Babyeyi bacu namwe Bavandimwe njyewe ndumushofeli wimodoka nini zitwara ibicuruzwa tubivana muri Tanzania ndinumwe mubahuye nibyobibazo byabaye kubashofeli bahohotewe na Leta ya Tanzania nanubu twaheze kumupaka wa Tanzania n’igihugu cyacu cy’URwanda uyumunsi nuwa cumi (10day)ikigaraga suko URwanda rudafite imodoka zihagije zogutwara imizigo yarwo ahubwo nishyako URwanda rwaguze imodoka nyinshi kuburyo Company zabo nyinshi za Transport zikaba zarafunze imiryango zitakibasha kubina ibyo zikora urugendo nkiyitwaga (GCM) iyongiyo niyo yatwaraga imizigo myinshi yazaga mu Rwanda ubungu ntamodoka yayo ikigera mu Rwanda kuberako abanyarwanda bayihaga imizigo biguriye imodoka zabo, ikindi ibiciro bya Transport byahise bimanuka kuburyo bavugako mbere kuvana imizigo Dar-er-salaam-Kigali bishyurwaga 4000$ ubungubu bikaba bigeze 3000$-2900$ imodoka cyeya zabo zisigaye zitwara imizigo zizana mu Rwanda niyo zisigaye zishyurwa nabyo biri mubyababangamiye ariko kubanyarwanda nintabwe yokwishimira cyane kubwiryogabanuka rya Transport kdi bikababyaratumye natwe abashofeli babanyarwanda tubona akazi iki kibazo kubwanjye nabonaga harebwa uburyo iyinzira ya Tanzania abacuruzi b’igihugu cyacu cy’URwanda baba bahagarice kuhanyuza ibicuruzwa bagakoresha inzira ya Mombasa nkigihe cyumwaka kuko nubundi bazikongo kuko bafatiriye ibicuruzwa by’URwanda ngo inzara igiye kutwica murakoze