Urwego rw’Abikorera mu Rwanda ruri mu zatangajwe ko zazahajwe na ruswa mu 2019. Ibi ni ibyagaragajwe na Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’ u Rwanda (TI-Rwanda) yo kuwa 3 Ukuboza 2019 yiswe ‘Rwanda Bribery Index. Uko inzego za Leta zikurikirana mu kugaragaramo ruswa (Rwanda Bribery Index 2018-2019). – TVETs (12.80%), Nk’uko bigaragara Urwego rw’abikorera mu Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu, mu b’imbere mu kubamo ruswa mu mwaka wa 2019, ku kigero gisatira 10%. Bamwe mu bayobozi ntibahwema kugaragaza ko uru rwego ari inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu ariko bikaba iby’ ubusa, kuko ruswa igaragara muri za raporo uko umwaka uje undi ugataha. Perezida Paul Kagame kuwa 9 Kanama 2019 ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari n’iterambere ry’ubucuruzi yiswe ‘Golden Business Forum’ yatangijwe bwa mbere mu Rwanda n’urugaga rw’Abikorera, yatangaje ko Urwego rw’Abikorera ari inkingi ikomeye y’impinduka z’Afurika, aho rwatumye ishoramari n’ubucuruzi biva mu nshingano za Leta n’Imiryango itari iya Leta bijya mu bantu ku giti cyabo mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu no kubaka ishoramari ku mugabane w’Afurika. Ikindi kandi mu nkingi ya gatatu y’icyerekezo 2020, yateganyaga kubaka ubukungu bw’ igihugu buyobowe n’ urwego rw’ abikorera. Nk’uko bigaragazwa n’imibare y’urwego rw’abikorera mu Rwanda kimwe n’ inzego zishinzwe ibarurishamibare mu gihugu, uru rwego, ruza ku isonga mu gutanga akazi aho rukoresha abagera mu 409,503, muri bo 401,808 ni Abanyarwanda ugereranyije na Leta ikoresha abakozi 78, 168, muri bo 77,226 bakaba Abanyarwanda na ho urwego rw’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera rugatanga akazi ku bantu 56,716, aho 56,332 ari Abanyarwanda. Muri gahunda ya Leta y’ imyaka 7 uhereye muri 2017 kugera 2024 harimo guhanga imirimo 200,000 buri mwaka ku ntego yo kugera ku mirimo miliyoni imwe n’ ibihumbi 500 muri iki gihe aho hagati ya 2017-2018 hahanzwe igera ku 166,000 idashingiye ku buhinzi nk’ uko bigaragazwa muri iyi gahunda y’ iterambere. Ibi bivuze ko abikorera bitezweho umusanzu ukomeye aho abakora muri uru rwego babitangaho ubuhamya. Mu kwandika ibi biri haruguru, umwanditsi ntagamije gutaka uru rwego ku kugaragaza uruhare rwarwo mu bukungu bw’igihugu kuko ari byo rwakabaye rukora, ahubwo agamije kugaragaza uburyo ari ikibazo kugira urwego rw’ingirakamaro mu gihugu nk’uru rukaba ari rwo rwarazahajwe na ruswa. Ruswa ingana gutya mu mu rwego rw’abikorera mu Rwanda hagendwe ku ngano y’abarukoramo, itanga ubutumwa ku bashaka akazi ariko cyane ku bashaka kwihangira imirimo. Mu gihe akazi ko muri iki gihe, kabonwa n’uwo zereye umugani w’Umuririmbyi Mwitenawe Agustin, uru rwego rwakabaye ari urwo kwizerwa ndetse rukorera mu mucyo kuko ari rwo abenshi bakeneye gutangira kwikorera ku giti cyabo bagomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza yarwo. Rwakabaye kandi ari ubuhungiro ku bashatse akazi inkweto igahengama, bagahozwa amarira. Kuba rero ruri mu zamunzwe na ruswa mu Rwanda bivuze ko kugira Kuri kanaka ushaka gutangira, agasanga ruswa ica ibintu bivuze ko ari imbogamizi ku kuba yatangira, cyangwa se yanatangira akaba yafunga imiryango nta minsi ibiri ishize. Urwego rufatwa nk’inkingi ya mwamba y’ubukungu ni rwo ruri muzimakaje imungu y’ubukungu (irony). Kuko akazi kabaye ibura ndetse n’aho kari hakabaye higanje nanone ruswa, icyenewabo, akazu n’ibindi umwanditsi atagarukaho, urwego rw’abikorera rwakabaye ubuhungiro ku bashaka kwihangira imirimo nabo ngo baramuke. Ibi rero biracyari inzozi kuri bamwe cyangwa se abandi bahitamo kuyiyahuramo kuko nta handi bakwerekeza. T-I Rwanda ntiyagaragaje akantu ku kandi k’uburyo ruswa yakirwa, itangwa mu rwego rw’abikorera gusa bizwi ko ahubwo ari uyitanga n’uyakira baba bavuga ngo bari gukora dilu (deal). Ruswa yo muri uru rwego itizwa umurindi nanone no kuba inzego zakabaye ziyihashya ahubwo usanga nazo zibyigana kuza imbere mu kubamo ruswa. Iyo witegereje urutonde ruri haruguru, inzego z’ibanze, ubucamanza, Polisi, RIB abo bari mu bakabaye bahashya ruswa mu rwego rufatiye runini ubukungu bw’igihugu ariko bari mu bayakira. Ruswa mu rwego rw’abikorera ihoramo kandi iriyongera uko umwaka utashye Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda mu Kuboza 2017 bwari bwerekanye ko urwego rw’abikorera rukigaragaramo ruswa ikabije aho icyo gihe yari ku kigero cya 9.06%. Umwaka wa 2019 warangiye ruswa igeze ku 10% mu rwego rw’abikorera. Byabaye aka wa mugani ngo ahanyereye ntihuma. Kuri ubu hibazwa icyo uru rwego rukora ngo rugabanye ruswa. Hibazwa niba bataramenye ko ruswa ari mbi ku buryo igenda yiyongera. Uruhare rw’abikorera rw’abikorera mu bukungu bw’ u Rwanda ni ntashidikanwaho. Uru rwego rumaze gufata intera ishimishije mu myaka hafi makumyabiri ishize hashyizweho icyerekezo 2020. Kuba rero uru rwego rwaba rumwe mu zamunzwe na ruswa uretse ko nta na rumwe rubyemerewe, ni ikibazo gikomeye hagendewe ku kuba ari mwamba ku bukungu bw’igihugu. Abategetsi muri uru rwego bakwiye gushaka uko bahangana n’uru rumamfu mu ngano. Ingamba zo kurwanya ruswa z’Urwego rw’Umuvunyi ziratomoye, batazizi basaba inama kugira ngo bakomeze bahe akazi kandi bafashe n’abakiri mu nzira bashaka kwikorera utwabo.
– Traffic Police (12.40%),
– Urwego rw’abikorera (9.90%),
– RIB (8.50%)
– Ubucamanza (8.30%),
– WASAC (6.40%),
– Ubuyobozi bw’ibanze (5.50%),
– REG na sosiyete sivile (5.50%)
– RURA (5%)
ngo kanaka agire igitekerezo cyo gutangira kwikorera ku giti cye, bisaba kujya muri iyo ruswa ivuza ubuhuha.



4 Responses
Ruswa iravuza ubuhuha mu Rwego rw’Abikorera mu Rwanda ( PSF)
RUSWA YACIKA ITE N’ABASHINZWE KUYIRWANYA BAYIRYA! muri KENYA HO BAYIRYA KU MUGARAGARO NTACYO BIKANGA NIGEZE KUBONA UMUJURA JOMO KENYA INTERNATIONAL AIRPORT ASHIKUZA UMUGORE AGA SAC A MAIN MAZE UMULISI AKAMWATSE MUKUGASUBIZA WAMUDAMU MBONA AMUPFUMBATISHIJE 3 Z’IJANA Z’AMASHIRINGI YA KENYA NI KA 2700 FRWS N’AHO MU RWANDA HARI AMAKURU TWAMENYE KO USHAKA AVOKA UKUBURANIRA NGO AKUMVIKANA N’AVOKA W’UWO MUBURANA AKAMUHA AKANTU MAZE MU KUBURANA AKIJIJISHA INGINGO ZIKURENGANURA NTAZIHINGUTSE MU RUKIKO, IBYO KANDI BIKABA NA NONE YUMVIKANYE NA GREFIER N’IBISOBANURO WATANZE NTABYANDIKE NK’UKO WA BIVUZE
Ruswa iravuza ubuhuha mu Rwego rw’Abikorera mu Rwanda ( PSF)
RUSWA YACIKA ITE N’ABASHINZWE KUYIRWANYA BAYIRYA! muri KENYA HO BAYIRYA KU MUGARAGARO NTACYO BIKANGA NIGEZE KUBONA UMUJURA JOMO KENYA INTERNATIONAL AIRPORT ASHIKUZA UMUGORE AGA SAC A MAIN MAZE UMULISI AKAMWATSE MUKUGASUBIZA WAMUDAMU MBONA AMUPFUMBATISHIJE 3 Z’IJANA Z’AMASHIRINGI YA KENYA NI KA 2700 FRWS N’AHO MU RWANDA HARI AMAKURU TWAMENYE KO USHAKA AVOKA UKUBURANIRA NGO AKUMVIKANA N’AVOKA W’UWO MUBURANA AKAMUHA AKANTU MAZE MU KUBURANA AKIJIJISHA INGINGO ZIKURENGANURA NTAZIHINGUTSE MU RUKIKO, IBYO KANDI BIKABA NA NONE YUMVIKANYE NA GREFIER N’IBISOBANURO WATANZE NTABYANDIKE NK’UKO WA BIVUZE
Ruswa iravuza ubuhuha mu Rwego rw’Abikorera mu Rwanda
@hitamungu umvugiye ibintu .abavoka bo barakize ndakurahiye izi ni deal bakora ,bazinkoreyeho ndumirwa .umwavoca nafashe yambereye ikiduma murukiko.byatangiye yinihisha ngo umwavoka abandi bazanye ngo amufitiye ubwoba.ngo aracengera……..uwo mukino nawumenyeye muri gereze bamaze kunjugunyamo
Ruswa iravuza ubuhuha mu Rwego rw’Abikorera mu Rwanda
@hitamungu umvugiye ibintu .abavoka bo barakize ndakurahiye izi ni deal bakora ,bazinkoreyeho ndumirwa .umwavoca nafashe yambereye ikiduma murukiko.byatangiye yinihisha ngo umwavoka abandi bazanye ngo amufitiye ubwoba.ngo aracengera……..uwo mukino nawumenyeye muri gereze bamaze kunjugunyamo