Rwamagana: Umuturage avuga ko umugabo we yihagarika amaraso nyuma yo gukubitwa na mudugudu n’irondo

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Yozefa Musabyemariya utuye mu Mudugudu wa Nkongi mu Kagari ka Kangamba mu Murenge wa Karenge avuga ko umugabo we, Innocent Nsengiyumva yakubiswe n’Umuyobozi w’Umudugudu witwa Alexandre Iyakaremye ubwo yari kumwe n’irondo ry’umwuga mu ijoro ryo kuwa 4 Mata 2020.

Uyu mugore w’imyaka 42 yatangarije Bwiza.com, ko umugabo we w’imyaka 53 yakubiswe ubwo yavanwaga mu rugo ahagana saa tatu z’ijoro akajyanwa ku kigo cya gisirikare ahitwa ku Gihembe ashinjwa kuba mu bari bakubise abanyerondo kuri uwo munsi.

Yatangarije Bwiza.com , uko byagenze. Ati ” Umugabo wanjye yakubiswe ku itariki 4 Mata mu ijoro. Mudugudu n’irondo ry’umwuga bamusanze mu rugo mu nzu. Baraje bamubwira ko ari muramu we witwa Twagirayezu Venuste umushaka kuko atuye hafi y’iwacu. Bamusohoye mu nzu baramujyana, nababajije impamvu bahise bamujyana ndetse na Twagirayezu bavugaga nta we mbona baravuga ngo reka bamujyane ubwo ni inzoga yanyoye. Bagiye bamukubita inzira yose, bamutanyuriraho ishati,”

Musabyemariya yakomeje agira ati ” Mudugudu yambwiye ko bamugarura. Bamukubise bavuga ko yakubise abanyerondo kuko uwo munsi hari abari bakubiswe. Umugabo wanjye ntari muri abo kuko ababikoze n’ubu bafungiwe i Nzige. Mbona ari mitwe bari batetse. Nkeka ko mududgudu yari yamugambaniye ngo bamukubite bamwice.”

Abajijwe niba koko umugabo we atarigeze agera ahakubitiwe abanyaerondo, ati ” Ntabwo yigeze ahagera ahakubitiwe abanyerondo. Agacupa yakanywereye mu rugo. Ni mudugudu wamukubitishije gusa nta kibazo nzi bari bafitanye kuko asanzwe ari inshuti yacu rwose.”

Ingaruka z’inkoni zakubiswe Nsengiyumva ni ukunyara amaraso

Musabyemariya yavuze ko umugabo we yagaruwe mu rugo nyuma y’iperereza ryagaragaje ko nta ruhare yagize mu gukubita abanyerondo. Gusa ngo yaje yanegekaye, yihagarika akazana amaraso bitewe no gukubitwa.

Mu ijwi rye humvikanamo agahinda ati ” Abasirikare bo ku Gihembe nibo bakoze ankete, afande yaje mu rugo kuwa 5 Mata ahamagara abayobozi bose ngo bakemure icyo kibazo. Byose byahamye mudugudu n’abanyerondo. Ubuyobozi bwabategetse kuvuza umugabo wanjye nyuma yo kwemera icyaha. Aba mukubise ntibamuvuza, ubu arihagarika amaraso.”

Nsengiyumva nta buvuzi ahabwa

Uyu mugore avuga ko ababajwe no kuba abakubise umugabo we, Nsengiyumva bidegembya n’ubwo ikibazo yakigejeje kuri RIB ndetse no kuvuza uwo bakubise bakaba batabikora.

Avuga ko we” Yageragaje ku mujyana ku Bitaro bya Masaka ariko umugabo akaba ataraca mu byuma kuko yasanze ngo byarapfuye. Avuga ko abona imiti yahawe umugabo we ntacyo yamufashije. Ati ” Umugabo ari kuborera mu buriri ntacyo bamumariye. Gitifu w’umurenge ajya aza mu rugo agahamagaza abamukubise ngo bamuvuze ariko ntihagire igikorwa.”

Musabyemariya avuga ko nta bushobozi afite bwo kuvuza umugabo we. Asaba ubuyobozi ko abakubise umugabo we babiryoza ndetse bakamuvuza.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkongi, Alexandre Iyakaremye avuga ko umuturage Innocent Nsengiyumva yakubiswe ubwo yashatse kurwanya irondo ry’umwuga ryamusanze yakoze akabari mu rugo.

Mudugudu Iyakaremye yabiwye Bwiza.com ati ” Oya, ayo makuru si yo. Byabayeho ku bw’amakimbirane. Uwo muturage yari mu rugo iwe, abanyerondo bahageze basanze yakoze akabari iwe mu rugo. Rimubajije ibyo, yashatse kubarwanya, ku bw’intambara yateje bamujyanye ku gisirikare.”

Ku ngingo yo kuvuza Nsengiyumva, Mudugudu Iyakaremye ati ” Bigaragaraga ko yakubiswe ariko ntabwo yangiritse. Inzego z’ubuyobozi zabigiyemo byarakemutse. N’ubu muhageze mwasanga uwo mugabo yarakize.”

Iby’uko Nsengiyumva yaba ari kunyara amaraso nk’uko umugore we Musabyemariya abivuga, Mudugudu yavuze ko ” Ibyo ari amakabyankuru.”

Bwiza.com kandi yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Valens Ntagwabira avuga ko iki kibazo akizi ariko ko Nsengiyumva atihagarika amaraso nk’uko umugore we abitangaza. Ni makuru ngo yamenye hashize iminsi itatu.

Gitifu Ntagwabira ati ” Oya ntabwo yihagarika amaraso. Ni byo koko habaye urugomo mu rugo rwa Nsengiyumva kuko yari yakoze akabari iwe mu rugo muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19. Uwo mugabo wari wasinze yashwanye n’umugore aza guhuruza irondo, bararwana. Ibyo kumujyana ku gisirikare ntabyo bambwiye. Ubu arivuza, ibyo kunyara amaraso ntibirimo.”

Uyu muyobozi akomeza agira ati ” Abamukubise barigukurikiranwa ikibazo kiri muri RIB. Nsengiyumva ntabwo arembye, aragenda, turavugana, naramusuye, naramubonye, nta kibazo kinini afite.”

Mu Karere ka Rwamagana humvikana kenshi abayobozi bavugwaho gukubita abaturage. Irondo ry’umwuga naryo rikunze kumvikana mu bikorwa by’urugomo .

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rwamagana: Umuturage avuga ko umugabo we yihagarika amaraso nyuma yo gukubitwa na mudugudu n’irondo
    Ibibintu bikomeje kugaragara kubayobozi Binzego zohasi Kuki bidakurikiranwa Amaherezo Azaba ayahe?

  2. Rwamagana: Umuturage avuga ko umugabo we yihagarika amaraso nyuma yo gukubitwa na mudugudu n’irondo
    Ibibintu bikomeje kugaragara kubayobozi Binzego zohasi Kuki bidakurikiranwa Amaherezo Azaba ayahe?

  3. Rwamagana: Umuturage avuga ko umugabo we yihagarika amaraso nyuma yo gukubitwa na mudugudu n’irondo
    Nanjye ni uko RIB yangenje ubwo nakubitwaga n’umukuru w’umudugudu witwa BISINE JEAN DE DIEU mu mudugudu WA Jyambere mu kagari ka Karambo umurenge wa Gatenga ampora telefone yanjye n’amafaranga bikarangira bityo!

  4. Rwamagana: Umuturage avuga ko umugabo we yihagarika amaraso nyuma yo gukubitwa na mudugudu n’irondo
    Nanjye ni uko RIB yangenje ubwo nakubitwaga n’umukuru w’umudugudu witwa BISINE JEAN DE DIEU mu mudugudu WA Jyambere mu kagari ka Karambo umurenge wa Gatenga ampora telefone yanjye n’amafaranga bikarangira bityo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *