Rwanda: Kiliziya Gatolika yamaganye abatwerereye Papa gushyigikira abatinganyi

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamaganye amakuru amaze iminsi avuga ko Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Francis, ashyigikiye ko ababana bahuje ibitsina bashyingirwa, ivuga ko ari amagambo Papa yatwererewe.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo hasakaye amakuru avuga ko Papa Francis yatangaje ko ashyigikiye abatinganyi, ngo kuko na bo ari abantu nk’abandi.

Ni inkuru yanyuze mu bitangazamakuru hafi ya byose ku Isi, isiga abantu bibaza uko Kiliziya Gatolika yari yarakunze kwamagana ababana bahuje ibitsina yaba yisubiyeho bene kariya kageni.

Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu na Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’inama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko ayo makuru yatangajwe atari yo ndetse Papa atigeze ayavuga.

Musenyeri Rukamba yavuze ko kunoza, gutangaza cyangwa guhindura inyigisho ku kwemera gatolika bifite inzira zizwi binyuramo n’uburyo bimenyekanishwa, bitanyuze mu kiganiro n’umunyamakuru runaka.

Yunzemo ati: “Birashoboka ko mu bamamaza izo mpuha haba harimo abataramwumvise neza , abasemuye ukutari ko mu ndimi zinyuranye ariko wenda hari n’ababikoze nkana bagambiriye kuyobya abakristu no kumuvugira ibyo bo bifuza ku mpamvu zabo bwite zidafitanye isano n’ukwemera gatolika.”

Rukamba yavuze ko abatangaje ariya makuru, bakomatanyirije hamwe ibyo yagiye avuga kuri iyo ngingo y’ababana bahuje igitsina mu bihe bitandukanye n’ahantu hanyuranye, ndetse n’ibyo mu gihe yari ataraba Papa nk’aho byaba bikubiye mu kiganiro kimwe rukumbi.

Yashimangiye ko “Papa Fransisko ntashyigikiye na busa abagabo babiri cyangwa abagore babiri babana nk’umugabo n’umugore kuko binyuranyije na kamere muntu, bikaba bihabanye n’amahame ya Kiliziya Gatolika ndetse bitabasha kungura umuryango mugari w’abantu haba mu burumbuke cyangwa mu ihirwe nyaryo umutima wa muntu wifuza.”

Ku bwa Musenyeri Rukamba, “Bene ayo mahitamo ni icyaha Kiliziya Gatolika itahwemye kwamagana. Icyakora Imana ntitererana abanyabyaha.”

Yavuze ko icyo Papa avuganiraho ababana bahuje ibitsina ari uburenganzira bwo kubaho mu miryango yabo bavukamo ntibahozwe ku nkeke. Ikindi ni ukubaba hafi no kubafasha nk’abanyantege nke nyine mu guhindura imyitwarire no kunganirwa mu kuri n’urukundo.

Musenyeri Rukamba, yasabye abakiristu Gatolika kudakuka umutima no kuba maso mu kwemera kwabo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rwanda: Kiliziya Gatolika yamaganye abatwerereye Papa gushyigikira abatinganyi
    Musenyeri RUKAMBA nareke kujijisha abantu.Yabaye “Umuvugizi” wa Paapa ryari?Paapa arahari kandi afite Umuvugizi we uri official.Kuki batanyomoza ibyo Ibinyamakuru byanditse?Mu Gifaransa baravuga bati:”Qui ne dit mot consent”.Iyo utavuguruje abantu bakuvuga,uba wemeye ibyo bakuvuga.Urugero,wa mupadiri uba mu Bubirigi yavuze ko Kagame yapfuye.Kagame aramunyomoza.Mu gihe Paapa cyangwa Umuvugizi we badashaka kuvuguruza Ibinyamakuru,tuzakomeza KWEMERA ibyo byanditse.Nta bubasha na buto Musenyeri Rukamba afite bwo kuvugira umuntu batabana kandi utamutumye.Babyita KWIVANGA.Navugire Kiliziya Gatolika y’u Rwanda,areke kuvugira Kiliziya Gatolika yo ku isi.Paapa ashatse yamwirukana kubera ko yihaye kumuvugira.Babyita “usurpation” (kwiha akazi ka nyirubwite atagutumye).Ni ugushyuhaguzwa.

  2. Rwanda: Kiliziya Gatolika yamaganye abatwerereye Papa gushyigikira abatinganyi
    Musenyeri RUKAMBA nareke kujijisha abantu.Yabaye “Umuvugizi” wa Paapa ryari?Paapa arahari kandi afite Umuvugizi we uri official.Kuki batanyomoza ibyo Ibinyamakuru byanditse?Mu Gifaransa baravuga bati:”Qui ne dit mot consent”.Iyo utavuguruje abantu bakuvuga,uba wemeye ibyo bakuvuga.Urugero,wa mupadiri uba mu Bubirigi yavuze ko Kagame yapfuye.Kagame aramunyomoza.Mu gihe Paapa cyangwa Umuvugizi we badashaka kuvuguruza Ibinyamakuru,tuzakomeza KWEMERA ibyo byanditse.Nta bubasha na buto Musenyeri Rukamba afite bwo kuvugira umuntu batabana kandi utamutumye.Babyita KWIVANGA.Navugire Kiliziya Gatolika y’u Rwanda,areke kuvugira Kiliziya Gatolika yo ku isi.Paapa ashatse yamwirukana kubera ko yihaye kumuvugira.Babyita “usurpation” (kwiha akazi ka nyirubwite atagutumye).Ni ugushyuhaguzwa.

  3. Rwanda: Kiliziya Gatolika yamaganye abatwerereye Papa gushyigikira abatinganyi
    Basenyeri bacu dukunda,nimureke kujijisha abantu.Mwabaye “Abavugizi” ba Paapa ryari?Paapa arahari kandi afite Umuvugizi we uri official.Kuki batanyomoza ibyo Ibinyamakuru byanditse?Mu Gifaransa baravuga bati:”Qui ne dit mot consent”.Iyo utavuguruje abantu bakuvuga amabi,uba wemeye ibyo bakuvuga.Urugero,wa mupadiri uba mu Bubirigi yavuze ko Kagame yapfuye.Kagame aramunyomoza.Mu gihe Paapa cyangwa Umuvugizi we badashaka kuvuguruza Ibinyamakuru,tuzakomeza KWEMERA ibyo byanditse.Nta bubasha na buto mufite bwo kuvugira umuntu utabatumye.Babyita KWIVANGA.Muvugire Kiliziya Gatolika y’u Rwanda,mureke kuvugira Kiliziya Gatolika yo ku isi.Paapa ashatse yabirukana kubera ko mwihaye kumuvugira atabatumye.Babyita “usurpation” (kwiha akazi ka nyirubwite atagutumye).Birahanirwa.It is criminal.

  4. Rwanda: Kiliziya Gatolika yamaganye abatwerereye Papa gushyigikira abatinganyi
    Basenyeri bacu dukunda,nimureke kujijisha abantu.Mwabaye “Abavugizi” ba Paapa ryari?Paapa arahari kandi afite Umuvugizi we uri official.Kuki batanyomoza ibyo Ibinyamakuru byanditse?Mu Gifaransa baravuga bati:”Qui ne dit mot consent”.Iyo utavuguruje abantu bakuvuga amabi,uba wemeye ibyo bakuvuga.Urugero,wa mupadiri uba mu Bubirigi yavuze ko Kagame yapfuye.Kagame aramunyomoza.Mu gihe Paapa cyangwa Umuvugizi we badashaka kuvuguruza Ibinyamakuru,tuzakomeza KWEMERA ibyo byanditse.Nta bubasha na buto mufite bwo kuvugira umuntu utabatumye.Babyita KWIVANGA.Muvugire Kiliziya Gatolika y’u Rwanda,mureke kuvugira Kiliziya Gatolika yo ku isi.Paapa ashatse yabirukana kubera ko mwihaye kumuvugira atabatumye.Babyita “usurpation” (kwiha akazi ka nyirubwite atagutumye).Birahanirwa.It is criminal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *