Tanasha yamaze kuzinga utwangushye asubira muri Kenya

Sangiza iyi nkuru

Uwari umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna yamaze gupakira ibye yerekereza muri Kenya nyuma y’ibyafashwe nko gutandukana n’uwari umukunzi we babanaga muri Tanzania.

Amakuru avuga ko Tanasha Donna atabashije kwihanganira ingeso ya Diamond yo gucana inyuma, we yakekaga ko ngo yaretse.

Esma Platnumz, mushiki w’umuhanzi Diamond Platnumz, yaciriye ku mayange Tanasha Donna wari umukunzi wa musaza we amubwira ko abagabo bose ari bamwe, bityo ko nta mwiza ashobora kubona usumba Diamond.

Ni nyuma y’uko uriya mukobwa ukomoka muri Kenya aho yasize asibye amafoto yari afite kuri Instagram ari mu munyenga w’urukundo na Diamond, ndetse akanahagarika gukurikirana uriya muhanzi, umuryango we n’incuti zabo bombi kuri Instagram.

Inkuru Bwiza.com yabagejejeho kuwa Mbere tariki 2 Werurwe, yavugaga ko Tanasha yahagaritse gukurikirana Diamond Platnumz kuri Instagram, mushiki we Esma Platinumz, nanyina Sandra Sanura.

Incuti za Diamond basangiye inzu ya Wasafi itunganya umuziki na zo ziri mu bo Tanasha yahagaritse gukurikirana. Aba barimo: Queen Darleen, Mbosso, Lava Lava na Rayvanny.

Uko mushiki wa Diamond abibona

Aganira na Wasafi TV, Esma Platnumz yakomoje kuri Tanasha, amubwira ko abagabo bose ari bamwe bityo ko nta mwiza ashobora kubona uruta Diamond. Ati” Kubyerekeye Tanasha, nababajwe no kuba yaretse kunkurikirana mbere gato yo kumpagarika. Abagabo ni bamwe kandi imyitwarire yabo ntizigera ihinduka. Uzamusiga ujye gushaka undi muntu gusa bamwitirire (…).”

Umuhanzi Diamond Platnumz akunze kuvugwaho ingeso y’ubusambanyi dore ko ari na yo yamutandukanyije n’abenshi mu bakunzi be, bikavugwa ko ari yo yaba yatumye ashwana na Tanasha byari byitezwe ko bashobora kuzabana nk’umugabo n’umugore.

Tanasha na Diamond bahuye mu Gushyingo 2018, nyuma gato y’uko Diamond yari amaze gutandukana na Hamisa Mobetto ndetse n’Umunya- Uganda Zari Hassan. Mu myaka itageze kuri ibiri bari bamaranye, bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umungu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Tanasha yamaze kuzinga utwangushye asubira muri Kenya
    Ibi bige bibera Abakobwa bose isomo.Bage bamenya ko Abahungu baharara cyane,ariko bagahararuka abakobwa vuba.Bakobwa,muge mwitondera ibi byateye byitwa “kuba mu rukund”.Akenshi biba bigamije kwishimisha mu gitanda gusa.
    Nawe reba abagore bamaze gutandukana na Diamond.Nyamara arongora uyu Tanasha,yavuze ko bazabana akaramata.
    Rwose bakobwa mukwiye kwemera kuryamana n’umuntu aruko mubanje gutera igikumwe.Ibitari ibyo byitwa gusambana kandi ni icyaha.

  2. Tanasha yamaze kuzinga utwangushye asubira muri Kenya
    Ibi bige bibera Abakobwa bose isomo.Bage bamenya ko Abahungu baharara cyane,ariko bagahararuka abakobwa vuba.Bakobwa,muge mwitondera ibi byateye byitwa “kuba mu rukund”.Akenshi biba bigamije kwishimisha mu gitanda gusa.
    Nawe reba abagore bamaze gutandukana na Diamond.Nyamara arongora uyu Tanasha,yavuze ko bazabana akaramata.
    Rwose bakobwa mukwiye kwemera kuryamana n’umuntu aruko mubanje gutera igikumwe.Ibitari ibyo byitwa gusambana kandi ni icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *