Bwiza
ads

Thomas Lubanga yemeje ko ashyigikiye kuba AFC/M23 yahirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatatu, 16 Nyakanga 2025 saa 18:40
Iminota 2 yo gusoma
Thomas Lubanga yemeje ko ashyigikiye kuba AFC/M23 yahirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Umunye-Congo Thomas Lubanga wigeze gufungirwa muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) rw'i La Haye mu Buholandi, yatangaje ko we n'umutwe we witwaje intwaro bashyigikiye ko ihuriro AFC/M23 rihirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa RDC.

Lubanga yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye i Kampala muri Uganda.

Ni ikiganiro yakoze nyuma y'amezi make ashinze umutwe witwaje intwaro witwa CRP urwanira mu ntara ya Ituri.

Lubanga yabwiye abanyamakuru ko we n'inyeshyamba ze bashima ndetse bakaba bashyigikiye M23 n'undi wese urwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi wifuza kubuhirika.

Ati: "Turashima kandi dushyigikiye aho AFC/M23 ihagaze, cyo kimwe n'icyabatavuga rumwe n'ubutegetsi. Ugucungurwa kwa RDC gishingiye ku iherezo ry’ubutegetsi bubi bwa bwana Félix Antoine Tshisekedi."

Thomas Lubanga umaze igihe aba muri Uganda, yavuze ko aba muri iki gihugu kubera ko yahatirijwe guhungira i Kampala nyuma y'igihe we na bene wabo batotezwa.

Ni itotezwa avuga ko ryaturutse ku kuba yari yarakunze kunenga ibitagenda neza, haba ku rwego rw'intara ya Ituri ndetse n'urwa leta ya RDC.

M23 ku ruhande rwayo na yo ivuga ko irwanira uburenganzira bw'Abanye-Congo bafite inkomoko mu Rwanda bamaze imyaka myinshi batotezwa ndetse bakanakorerwa ubwicanyi na Leta ya RDC ifatanyije n'imitwe yitwaje intwaro itandukanye, irimo n'uwa FDLR wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.