Bwiza
ads

Tiwa Savage yarwariye indege umusore maze bituma aba umuhanzi

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 10 Ukwakira 2026 saa 08:02
Iminota 1 yo gusoma
Tiwa Savage yarwariye indege umusore maze bituma aba umuhanzi

1324985

Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yatangaje ko atari afite intego yo kuba umuririmbyi, ahubwo ko inzozi ze za mbere zari ugukina filime, ariko aza kwinjira mu muziki kubera umusore yari yarakunze.

Tiwatope Savage wamenyekanye nka Tiwa Savage yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na MTV Live, ubwo yamamazaga filime ye yitwa Water and Garri, yasohotse mu 2024.

Tiwa Savage yavuze ko gukina filime ari kimwe mu bintu yakundaga kuva kera, ariko ko yaje guhindura icyerekezo kubera umusore yakundaga, wakundaga kuba ari kumwe n’abanyamuziki.

Yagize ati: “Nahoraga nifuza gukina filime. Gukina filime ni kimwe mu bintu nakunze mbere y’uko ninjira mu muziki. Natangiye gukora umuziki kubera ko nakundaga umusore wahoraga ari kumwe n’abanyamuziki, maze ndavuga nti: ‘Reka ibyo gukina filime mbireke, ninjire mu muziki.’”

Ibyo bivuze ko icyemezo cyahinduye icyerekezo cy’umwuga we cyaturutse ku rukundo yari afitiye uwo musore, nubwo nyuma yaje gukunda umuziki ku buryo wamugize umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Afurika.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.