Tshisekedi yakiriwe na Perezida Biden, amusaba ‘kotsa u Rwanda igitutu’

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye mugenzi we Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kotsa u Rwanda igitutu ngo ruhagarike ‘guha ubufasha’ umutwe wa M23.

Tshisekedi yabisabye Biden ubwo yamwakiraga mu biro bye (White House) mu masaha make yatambutse.

Tshisekedi ari i Washington DC aho yitabiriye inama y’iminsi itatu ya Amerika n’umugabane wa Afurika.

Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye bo kuri uyu mugabane, barimo na Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda.

Perezidansi ya Congo Kinshasa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, ni yo yavuze ko Tshisekedi yasabye Biden kotsa u Rwanda igitutu, nyuma y’uko aba bombi bagiranye ikiganiro kigufi cyabereye muri White House.

Yakomeje igira iti: “Umukuru w’Igihugu yavuze ku bijyanye n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, igitero cy’umutwe w’iterabwoba M23 n’u Rwanda ndetse n’ibijyanye no kubahiriza byimazeyo ibyemezo by’inama ya Luanda.”

“Umukuru w’igihugu yasabye USA ko yagira uruhare rukomeye muri aya makimbirane kugira ngo ashyire igitutu ku Rwanda kugira ngo ruhagarike inkunga ubufasha bwose kuri M23.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba Biden yemeye guha ubufasha Tshisekedi wamwitabaje.

Umukuru w’Igihugu cya Congo cyakora cyo akomeje gahunda yo gushyira ibirego ku Rwanda, mu gihe rwo rumaze igihe ruhakana ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose ruha umutwe wa M23.

U Rwanda ruvuga ko ibirego bya Congo biri mu rwego rwo kurushakaho urwitwazo rwo gusubika amatora arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza 2023.

Ni amatora Perezidansi ya Congo Kinshasa yatangaje ko Tshisekedi na Perezida Joe Biden banaganiriyeho; n’ubwo ibyo bayavuzeho bitaramenyekana.

Tshisekedi yahuye na Biden mu gihe yanaherukaga kugirana ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken wamusabye guhagarika ubufasha Leta ya Congo iha imitwe yitwaje intwaro.

Ni imitwe irimo n’uwa FDLR umaze igihe ukorana byeruye n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).

Tshisekedi kandi icyo gihe yasabwe guhagarika imvugo z’urwango zikomeje kwenyegeza ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi b’abanye-Congo.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Tshisekedi yakiriwe na Perezida Biden, amusaba ‘kotsa u Rwanda igitutu’
    Nje ndumva twe abakongomani twarasa urwanda kuko nirwo rutubuza umutekano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *