Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Ndagijimana Leonard, yasabye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, ko habaho kwiga uko inkwano zavaho kuko ziri mu biremereye Abanyarwanda.
Ibi uyu mudepite yabigarutseho kuwa 15 Ugushyingo, ubwo Inteko yari yahamagaje Minisitiri Bayisenge kugira ngo atange ibisobanuro ku ngamba MIGEPROF ifite mu gushakira umuti ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda birimo amakimbirane mu bashakanye. Depite Ndagijimana Leonard yavuze ko hari ingo kubera amikoro macye zibanye nabi bitewe n’imbaraga ziba zarashowe mu gutegura ubukwe by’umwihariko gutanga inkwano. Ndagijimana yagarutse ku nkwano y’umukobwa, avuga ko ari inzitizi ikomeye ku bagiye ku rushinga, asaba ko yavaho mu rwego rwo kudashora abashakanye mu mwiryane n’ibihombo. Yagize ati” Inkwano ubu zigeze muri za miliyoni uwo ni umutwaro wa mbere.Umutwaro wa kabiri kugira ngo abone inzu cyangwa ubukode bikaba ari umutwaro uremereye,kugira ngo abone amafaranga y’ubukwe kikaba ari ikibazo ndetse hamwe bagasesagura.” Yakomeje ati “Ahenshi aba yafashe inguzanyo muri banki cyangwa yagujije bagenzi be.Turebe ukuntu twavanaho abantu umutwaro w’inkwano.” Yasabye abari aho kwibaza ku rugo ruba rutangiye gutyo aho rwagera. Mu kuvuga kuri iyi ngingo, Minisitiri Bayisenge yavuze ko amategeko y’u Rwanda atabuza gushaka utatanze inkwano gusa avuga ko abitegura kurushinga bagomba kwitegura neza. Yagize ati “Itegeko ryacu nta hantu rishyiramo ko utatanze inkwano udasezerana.Inkwano yari ifite igisobanuro cyayo.Ariko ni kwa kundi ikintu kiza tukagifata uko kitari.Nk’ihame ry’uburinganire turabizi ko ari uguha uburenganzira bungana abahungu n’abakobwa,abagore n’abagabo ariko hari imyumvire igenda iyishamikiyeho.” Yakomeje agira ati”Inkwano yari ikimenyetso cy’ishimwe ariko iyo myumvire ifatwa. Ugasanga n’ababyeyi bayifashe nkaho ari ikiguzi ,nicyo kigomba gushyirwamo imbaraga kurwanywa naho ubwayo n’igisobanuro cyayo ntabwo byari bibi.” Minisitiri Bayisenge yasabye abagiye gushyingiranwa kwitondera ahazaza habo, bakitonda bakabanza bitegura neza.

18 Responses
Turebe ukuntu twavanaho abantu umutwaro w’inkwano- Umudepite
nibyo koko inkwano zabaye umutwaro mumuryango kuko usanga uwazitanze avugako asigaye mubihombo bikomeye cyane ugasanga umuryango uhoramo intonganya bikarangira habayeho itandukana hagatiyabashakanye bitewe nikibazo kinkwano. mudufashe biragoye cyane muribibihe. murakoze

Nabataratanze inkwano ntibamarana kabiri sinzi ibiri mungo zicyigihe pe!

Inkwano ni ikibazo byagera kubaka byo bikaba ibindi dore ubu ngize imyaka ntavugira aha kubera umuco waho ntuye byarananiye kuzana umugore kuko banseka ntagize icyo ntanga(inkwano).

NUKU BERAIKI ABAKOBWA BABAHANKWANO ABAHUNGU NIMUZIBAHE??

Inkwano yari ishimwe ry,uburere bwiza ubu umukobwa asigaye asogongerwa nk,inzoga y,inteme.ikwano rero muzayishakire indi nyito

Aho kuvanaho inkwano gabanya ibiryo, inzoga amafoto nibindi bitari mu muco.
Akwe atishoboye bibe nka kera. Bamukope.
Biti innh se arekere. Ubura inkwano azatunga uwo mugeni?

Birakwiyekobabitekerezahoneza naho ikwanozisigaye zarabaye ikibazogikomeyep.

Ikibazo sinkwano igiteza barebe impamvu iteza ubwumvikane buke.kuko nubusazwe umusore atanga inkwano bitewe nubushobozi afite

Inkwano: ishimwe ry’umubyeyi ko yareze neza.
1.seriously ibi ni ugutesha agaciro umuhungu n’ababyeyi bamubyaye ko ntacyo bakoze.
muri iki gihe nta gisobanuro cyumvikana waha inkwano.
2.Ese ko cyera habagaho indongoranyo ubu bigenda gute?
niba koko abana ari kimwe, imiryango nishyigikire abana kdi umubyeyi wese abe nkundi, bose bakwiye ikamba