UEFA CL: Bayern Munich inyagiye FC Barcelona ibitego 8 igera muri 1/2 cy’irangiza

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Bayern Munich ibaye ikipe ya gatatu ikatishije itike ya 1/2 cy’Irangiza muri UEFA Champions league y’uyu mwaka, nyuma yo kunyagira FC Barcelona ibitego 8-2 mu mukino wa 1/4 cy’irangiza.

Ni umukino byari byitezwe ko uza gukomera kubera izina amakipe yombi afite, gusa uza korohera cyane ikipe ya Bayern Munich.

Imvura y’ibitego FC Barcelona yanyagiwe yatangiye ku munota wa kane w’umukino, ubwo Thomas Müeller yatsindiraga Bayern igitego cya mbere, ku mupira yari ahawe na Lewandowski.

Nyuma y’iminota itatu FC Barcelona yishyuye icyo gitego ibifashijwemo na David Alaba witsinze igitego, gusa ku kazi gakomeye kari gakozwe na Jordi Alba.

Bayern Munich ibifashijwemo cyane n’abakonnyi bayo bakina baca ku mpande, yakomeje kurusha cyane ikipe ya Barcelona ku buryo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ibitego 4-1.

Umunya-Croatia, Ivan Perisic yatsindiye Bayern Munich igitego cya kabiri ku munota wa 21 ahawe umupira na Serge Gnabry, nyuma y’iminota itandatu Gnabry atsinda igitego cya gatatu, mbere y’uko Thomas Müeller atsinda icya kane ku munota wa 31; ku mupira yari ahawe na Joshua Kimmich.

Mu gice cya kabiri cy’umukino na cyo cyihariwe na Bayern Munich, Luis Suarez yatsindiye FC Barcelona igitego cya kabiri ku mumotari wa 57, gikurikirwa na bine byihuse Bayern yatsindiwe na Kimmich ku munota wa 63, Robert Lewandowski ku munota wa 82, mu gihe ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Philippe Coutinho nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbura.

Bayern Munich izahurira muri 1/2 cy’irangiza n’ikipe izarokoka ku munsi w’ejo, hagati ya Manchester City yo mu Bwongereza na Olympique Lyonnais yo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. UEFA CL: Bayern Munich inyagiye FC Barcelona ibitego 8 igera muri 1/2 cy’irangiza
    Ndashaka umukunzi wize University nibura afite A0.anayihemberwa.agomba kuba arinzobe.uburebure bwa 1m60

    Gewe nize University mfite A1 ark ntabwo nyihemberwa.mfite imyaka 25ans ndi imibiri yombi.
    Nkorera let’s.

  2. UEFA CL: Bayern Munich inyagiye FC Barcelona ibitego 8 igera muri 1/2 cy’irangiza
    Ndashaka umukunzi wize University nibura afite A0.anayihemberwa.agomba kuba arinzobe.uburebure bwa 1m60

    Gewe nize University mfite A1 ark ntabwo nyihemberwa.mfite imyaka 25ans ndi imibiri yombi.
    Nkorera let’s.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *