Uganda : Guverinoma irashinjwa guha abaturage batishoboye ibishyimbo by’ibibore

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishinga amategeko ya Uganda na Guverinoma y’iki gihugu, ntibavuga rumwe ku kibazo cy’ibishyimbo by’ibipfu byahawe abatishoboye nk’imfashanyo yo kubagoboka mu gihe cya guma mu rugo, hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Umudepite mu nteko ya Uganda witwa Winfred Kiiza , aherutse gutangaza ko Leta y’iki gihugu iri guha abaturage ibishyimbo by’ibibore, asaba ko Leta yashishoza neza, ikamenya ko ibyo kurya iri guha abatishoboye byujuje ubuziranenge.

Uyu mudepite yavuze ko nko mu biro bitatu by’ibishyimbo bitangwa, usanga icya kabiri cyabyo kiba kigizwe n’amabuye ndetse n’umukungugu.

Mu kumusubiza nk’uko Business Focus yabitangaje, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Uganda, Gen. Moses Ali, yanyomoje ayo makuru ko ibiribwa bitangwa biba byabanje gusuzumwa na UNBS (Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge) kikaba ari cyo gitanga uburenganzira bwo kubishyikiriza abaturage.

Gen. Ali , wari witabye inteko yanyomoje ayo makuru agira ati” Kugira ngo Leta itangire ibyo kurya icyarimwe mu gihugu cyose ntabwo bishoboka, kuko kubona ibyo biryo bigoye cyane. Ariko ku mudepite guhagarara hano akavuga ko ibishyimbo biboze, ibyo ni ibinyoma. Ibishyimbo wowe (Winnie Kiiza) uvuga birashoboka ko ari ibishyimbo byawe bwite.”

Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, ntiyanyuzwe n’ibisobanuro bya Gen. Moses Ali, amwibutsa ko babiri mu bagize guverinoma ye, Betty Betweenin (Minisitiri w’ibikorwa bya Kampala) na Musa Ecweru (Minisitiri ushinzwe ibiza) bemeje ko ibiribwa byatanzwe n’ikigo cyitwa Aponye Limited bidafite ubuziranenge.Ni ibintu Minisitiri w’Intebe wungirije wa Uganda yahakanye yivuye inyuma.

Ubwo amakuru yavugaga ko ibishyimbo byatanzwe na Aponye Limited byuzuye amabuye n’umukungugu, Leta ya Uganda yarayahakanye, ivuga ko ibyo ari ubukangurambaga bwo gusebanya bwatewe inkunga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo.

Nyuma yaje kwemera ko hari abashyira mu bishyimbo ibindi bintu bike by’inyongera, ishyiraho itegeko ry’uko ibishyimbo bijya bibanza kozwa mbere yo gutangwa ngo bizafashishwe abaturage.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uganda : Guverinoma irashinjwa guha abaturage batishoboye ibishyimbo by’ibibore
    N’ikibazokizwimugihucu ca uganda nibisanzwe

  2. Uganda : Guverinoma irashinjwa guha abaturage batishoboye ibishyimbo by’ibibore
    N’ikibazokizwimugihucu ca uganda nibisanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *