Bwiza

Uganda: Hateraniye inama ya mbere idasanzwe ihuje abagaba b’ingabo bo muri Afurika

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 5 Ukwakira 2026 saa 10:27
Iminota 2 yo gusoma
Uganda: Hateraniye inama ya mbere idasanzwe ihuje abagaba b’ingabo bo muri Afurika

Inama ya mbere y’abagaba b’ingabo z’ibihugu bya Afurika ku bikorwa bya gisirikare bitari intambara yatangijwe i Kampala, kuva kuwa 5 kugeza kuwa 8 Ukwakira, aho ihuza impuguke mu bya gisirikare n’ibikorwa bijyanye nacyo kugira ngo baganire ku buryo ibihugu bya Afurika byakongera imbaraga mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bishya n’ibidasanzwe.

Iyi nama ihuje abayitabiriye baturutse mu bihugu birenga 18, inzego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, n’abayobozi b’ingabo baturutse mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Ubwo yafunguraga iyi nama, Umuyobozi w’abagaba bose b’Ingabo z’Igihugu za Uganda (UPDF), Lt. Gen. Jack Bakasumba, yavuze ko ibidukikije by’umutekano muri Afurika byahindutse cyane, bisaba ingabo kumenyera ibintu byinshi biwungamira, birimo iterabwoba, ibyaha byateguwe, intambara zo kuri interineti, ibibazo by’ubuzima rusange n’ibibazo bifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere.

Atangiza iyi nama, Umuyobozi w’abagaba bose b’Ingabo z’Igihugu za Uganda, yavuze ko ibijyanye n’umutekano muri Afurika byahindutse cyane, bigatuma ingabo zimenyera ibintu bitandukanye biwubangamira birimo iterabwoba, ibyaha byateguwe, intambara zo kuri interineti, ibibazo byihutirwa by’ubuzima rusange, n’ibibazo bifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati: “Muri Afurika no ku Isi yose, ibijyanye n’umutekano byarahindutse cyane biva ku ntambara hagati y’ibihugu, turi kuva ku ntambara hagati ya za leta tujya mu miterere igoye, ivanzemo amakimbirane hagati ya za leta n’ibindi bibangamira umutekano bifite ishusho itandukanye kandi bitari bisanzwe.

Lt Gen Bakasumba yavuze ko abasirikare barushaho gusabwa gukorera mu nzitizi, zirimo kutagira amahugurwa ahagije, ibikoresho byihariye, uburyo bwo kuburira hakiri kare n’uburyo busobanutse bw’imikorere.

Yagize ati: “Ni mu rwego rwo gusubiza ibibazo by’umutekano bishya, iyi nama ku bikorwa bya gisirikare bitari Intambara, yateguwe.”

Yavuze ko iyi nama igamije kurenga ibiganiro ku bibazo bisanzwe by’umutekano binyuze mu gushyiraho uburyo bufatika kandi buhujwe bwo guhangana n’ibibazo bivuka.

Ni inama yitezweho kubaka ubushobozi bw’ibihugu n’ubw’akarere mu gukemura ibibazo bya gisirikare bitari Intambara (MOOTW), mu gihe hakomeza ubufatanye, imikoranire na dipolomasi mu bya gisirikare ku mugabane wose.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.