Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiti muri Uganda (NDA) cyategetse ko ikinyobwa kizwi nka "Boisson Énergétique Très Puissante", bikekwa ko gituruka mu Burundi, gihagarikwa kugurishwa no kunywebwa muri iki gihugu.
Ikigo cya NDA cyavuze ko ikinyobwa kitemewe muri Uganda kandi ko gicuruzwa bivugwa ko cyongerera abagabo ubushake bwo gutera akabariro.
Umuvugizi wa NDA, Abiaz Rwamwiri yavuze ko ibizamini bya laboratwari byagaragaje ko icyo kinyobwa kirimo umuti wa sildenafil ariko bikaba bitanditse ku macupa.
Sildenafil ni umuti ukoreshwa muri Viagra, hagamijwe kuvura abagabo bafite ikibazo cyo gutera akababariro nk'uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Ikigo cya NDA cyashimangiye ko uyu muti ugomba gukoreshwa gusa ku nama za muganga n’amabwiriza.
Rwamwiri yavuze ko kuwunywa utabigambiriye bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka, ibibazo byo kutabona, ndetse igitsina kigafata umurego igihe kirekire.
Izi ngaruka zikomera cyane ku bantu bafata imiti ishingiye kuri nitrate, nka nitroglycerin; aho kuvanga ibi bintu na sildenafil bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka ku rugero rushobora guhitana ubuzima bw’abagabo.
Ikigo cya NDA cyasabye abaturage kureka kugura, kugurisha no kunywa iki kiyobwa. Cyanagiriye inama umuntu wese ufite ibibazo nk’ibyo kugisha inama muganga.


