Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus

Sangiza iyi nkuru

Abuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, bari gushakira hasi no hejuru umugore w’Umunyarwanda, Mushimiyimana Delphine ukekwaho icyorezo cya Virusi ya Corona.

Mushimiyimana ukomoka mu Karere ka Ruhango, amakuru avuga ko yaherukaga kuva i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu aza i Kigali.

Mushimiyimana ngo yabanaga n’incuti iza kurwara, bayisuzumye bayisangamo icyorezo cya Virusi ya Corona. Iyo ncuti ye yasobanuye ko nta gihe kinini cyari gishize bageze mu Rwanda, ubwo yabazwaga aho Mushimiyimana yaba yarakoreye ingendo.

Uwo mugabo kandi yabajijwe abandi bantu yaba yarahuye na bo, avuga ko nta wundi uretse Mushimiyimana batandukanye yerekeza mu Karere ka Nyagatare.

Chimpreports dukesha iyi nkuru isobanura ko ubuyobozi bwihutiye gushakira Mukeshimana i Nyagatare, ariko ntibwahamubona.

Nyuma inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zamenye ko uyu mugore yinjiye muri Uganda yinjiriye i Nyagatare.

Abayobozi ba Uganda bavuga ko u Rwanda rwabamenyesheje amakuru ya Mushimiyimana, nk’uko byemejwe na Emmanuel Ainebyoona, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda.

Ainebyoona yayemeje agira ati ” Twakiriye impuruza y’amakuru y’uwo muntu duhita dushyiraho ikipe y’abashinzwe umutekano n’abashinzwe ubuzima bo kumushaka. Turakomeza guha abaturage bacu amakuru y’uko iki kibazo giteye.”

Inkuru ya Mushimiyimana yatumye abuyobozi ba Uganda bukuka imitima, butangira kumuhigira hasi no hejuru nk’uko Chimpreports ibivuga.

Iki kinyamakuru kivuga ko inzego zishinzwe umutekano za Uganda ziri kumushakira mu bice bya Kabale.

Kugeza ubu Uganda ni kimwe mu bihugu bike bya Afurika bitaragaragaramo umurwayi w’icyorezo cya Coronavirus kimaze kugaragara mu bihugu birenga 40 by’uyu mugabane.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Abagande nibamufata baramutwika ntamikino bagira. Yahunze akato ariko araje abone uko abagande bateye.

  2. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Abagande nibamufata baramutwika ntamikino bagira. Yahunze akato ariko araje abone uko abagande bateye.

  3. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Nibyo koko uwo mugore nashakwe ashyikirizwe inzego zibishinzwe kugirango abaturanyi ba Uganda batahaburira ubuzima kubwicyo cyorezo cyokamye isi.

  4. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Nibyo koko uwo mugore nashakwe ashyikirizwe inzego zibishinzwe kugirango abaturanyi ba Uganda batahaburira ubuzima kubwicyo cyorezo cyokamye isi.

  5. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Rwose nashakishwe adateza ibibabazo aho bitari.

  6. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Rwose nashakishwe adateza ibibabazo aho bitari.

  7. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Rwose nashakishwe adateza ibibabazo aho bitari.

  8. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Rwose nashakishwe adateza ibibabazo aho bitari.

  9. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Uyu mukobwa yarabonetse ajya kwa muganga baramusuzuma basanga ni muzima. Arahari muri kigali nta kibazo afite

  10. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Uyu mukobwa yarabonetse ajya kwa muganga baramusuzuma basanga ni muzima. Arahari muri kigali nta kibazo afite

  11. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Uyu mukobwa yarabonetse ajya kwa muganga baramusuzuma basanga ni muzima. Arahari muri kigali nta kibazo afite

  12. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Uyu mukobwa yarabonetse ajya kwa muganga baramusuzuma basanga ni muzima. Arahari muri kigali nta kibazo afite

  13. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Uyu mukobwa yarabonetse ajya kwa muganga baramusuzuma basanga ni muzima. Arahari muri kigali nta kibazo afite

  14. Uganda irashakisha Umunyarwandakazi ukekwaho Coronavirus
    Uyu mukobwa yarabonetse ajya kwa muganga baramusuzuma basanga ni muzima. Arahari muri kigali nta kibazo afite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *