Uganda yangiye abarimo Abanyarwanda kwinjira ku butaka bwayo

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ku wa 22 Werurwe, amagana y’abagenzi bari baturutse mu Rwanda barimo n’Abanyarwanda bangiwe na Uganda kwinjira ku butaka bwayo ubwo bageraga ku mupaka wa Gatuna.

Ni nyuma y’uko leta ya Uganda ishyizeho ingamba zikomeye mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Virusi ya Corona.

Muri izi ngamba zaraye zishyizweho na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, harimo ko nta muntu n’umwe wemerewe kwinjira muri Uganda yambukiye ku mipaka y’iki gihugu. Perezida Museveni kandi yategetse ko nta ndege yemerewe kuva muri Uganda cyangwa ngo hagire ihagwa usibye izikorera imizigo.

Bamwe mu bakumiriwe kwinjira muri Uganda bavuga ko bageze i Gatuna mu gicuku bakangirwa kwinjira n’abashinzwe umutekano, bavuze ko bari bazi ko iteka rya Perezida Museveni ritangira kubahirizwa kuri iki cyumweru saa sita z’amanywa.

Ni abari batwawe na bisi ebyiri za sosiyete itwara abagenzi ya Jaguar, n’izindi eshatu zo mu Rwanda.

Barimo Abagande, Abarundi, Abanyarwanda n’abanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uwitwa Moses Muwanga waganiriye na Daily Monitor yagize ati” twageze ku mupaka wa Gatuna habura iminota mike ngo saa sita z’ijoro ryo ku wa gatandatu zigere, ariko twangirwa kwinjira muri Uganda n’abashinzwe umutekano, nyamara twari tuzi ko icyemezo cya perezida Museveni cyo gufunga imipaka cyagombaga gutangira gushyirwa mu bikorwa ku cyumweru saa sita z’amanywa nk’uko byavuzwe kuri radiyo na televiziyo.”

Nelson Nshangabasheija, umuyobozi w’Umujyi wa Katuna, yasabye Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda gutora bariya bagenzi i Katuna ikabajyana mu kato kari i Entebbe kugira ngo bakurikiranwe.

Magingo aya muri Uganda harabarurwa umuntu umwe wanduye Coronavirus.

Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda Dr Jane Ruth Aceng, yavuze ko uwagaragayeho Coronavirus ari Umugande w’imyaka 36 waherukaga kujya i Dubaï ku wa 17 Werurwe muri gahunda z’akazi, akaba yarageze muri Uganda azanwe n’indege ya Ethiopian Airlines.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Uganda yangiye abarimo Abanyarwanda kwinjira ku butaka bwayo
    Nonese ko nta munyarwanda wemerewe kwambuka ajya Uganda, abo bbanyarwanda bangiwe kwinjira muri Uganda najyaga he? Title y’inkuru yanyu iranyobeye!

  2. Uganda yangiye abarimo Abanyarwanda kwinjira ku butaka bwayo
    Nonese ko nta munyarwanda wemerewe kwambuka ajya Uganda, abo bbanyarwanda bangiwe kwinjira muri Uganda najyaga he? Title y’inkuru yanyu iranyobeye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *