Umubyeyi w’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi ku yamusanze mu biro bye nk’abandi baturage bose agira ngo hari ikibazo afite aje gushyikiriza ubuyobozi, ahubwo we amubaza igihe ari bugire gufata ifunguro. Meya Mutabazi abinyujije kuri Twitter yashyize hanze amafoto yasuwe na mama we, aho yavuze ko yamusuye bitunguranye. Mutabazi yavuze ko yamubwiye amwe mu makuru mu muryango nyuma akamubaza impamvu atagiye kurya. Yagize ati “ Gusurwa bitunguranye na mama. Ubwa mbere mu biro bya meya. Amakuru macye yo mu muryango hanyuma ati “”Ubu se mwana wa, urarya ryari?Cwe! ( Hari saa 14:50). Antera urwenya nyuma ati “Ese wowe no mu kazi nuko [ni uko]!” Meya Mutabazi asanzwe azwiho gukora udushya twinshi ariko by’umwihariko azwiho kuba umuyobozi wegera abaturage. Amafoto: Twitter @MutabaziRich

Meya Mutabazi ari kuganira n’umubyeyi we

6 Responses
Umubyeyi wa Meya wa Bugesera yamusanze mu biro amutunguye amubaza ikibazo gitangaje
YOOO NIKO BIGENDA NTA MWANA UKURA IMBERE Y’UMUBYEYI WE DISI , CYANE CYANE KURI BA MAMA IMANA IJYE IBAHEMBERA IMBABAZI N’URUKUNDO MUGIRA

mubwire ko n’abandi badapfa kubona umwanya wo kujya gufungura saa sita kubera akazi kenshi. natwe mudusuhurize. abategereze mujyane umwereke igihe ugira ku meza.

Incbwuiii,mayor na mamy we murashimishije. Bravo!