Umuhanzi Chameleone yagurishije imwe mu mitungo ye kubera ideni

Sangiza iyi nkuru

Joseph Mayanja, Umunya-Uganda uzwi mu muziki nka Dr. Jose Chameleone, yamaze kugurisha inzu Daniella Villas iherereye muri kamwe mu duce tw’umugi wa Kampala.

Amakuru avuga ko Chameleone uri mu banyamuziki bakunzwe mu muziki wa Uganda na Afurika y’iburasirazuba muri rusange, yagurishije iriya nzu akayabo ka 200,000,000Rwf.

Iyi nzu iherereye ahitwa Bweyogerere, yaguzwe n’umucuruzikazi utaramenyekana amazina.

Muri 2012 ni bwo umuhanzi Chameleone yari yaraguze iyi nzu ayiguriye umugore we Daniella Atim ari na we yayitiriye. Bivugwa ko yongeye kuyigurisha kugira ngo yishyure ideni ry’indi nzu yaguze muri leta zunze ubumwe za Amerika, ari na ho umuryango we usigaye uba.

Iyi nzu ifite ibyumba umunani byo kuryamamo, yari imaze igihe nta muntu uyituyemo n’ubwo bigaragara ko yiyubashye.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umuhanzi Chameleone yagurishije imwe mu mitungo ye kubera ideni
    AFITE AKAYABO KAMAMILIYONI NTIHAGIRE UWIBESHYA KO YAKENNYE

  2. Umuhanzi Chameleone yagurishije imwe mu mitungo ye kubera ideni
    AFITE AKAYABO KAMAMILIYONI NTIHAGIRE UWIBESHYA KO YAKENNYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *