1774547677907sab10

Umuhanzi Sabi yarashwe arapfa

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria witwa Sabi, amazina ye nyakuri akaba Sabinus Chukwuebuka Nelson Obi, yitabye Imana nyuma yo kuraswa n’abantu bataramenyekana mu mujyi wa Lagos.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe 2026, aho yari acumbitse muri hoteli, maze abagizi ba nabi bakinjira bakamurasaho, bigateza akavuyo gakomeye.

Aya makuru yemejwe n’umuvandimwe we, uvuga ko byabaye mu buryo butunguranye kandi bubabaje cyane.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza byinshi kuri iki gitero cyangwa abacyekwaho kugikora, gusa iperereza riracyakomeje.

Sabi yari umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Afro-pop, akaba yaramenyekanye cyane kubera indirimbo “Show Your Style”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *