Umuherwe Mathew Kanyamunyu wo mu gihugu cya Uganda yakatiwe imyaka 5 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwitwa Kenneth Akena mu mwaka wa 2016, umukunzi we, Umurundikazi Cynthia Munwangari, akurwaho ibyaha.
Kanyamunyu yahawe iki gihano nyuma y’amasezerano yo kwemera icyaha yagiranye n’ubushinjacyaha.
Inshuro nyinshi yagiye agaragara mu rukiko, Kanyamunyu n’Umurundikazi w’umukunzi we, Cynthia Munwangari, yabanje kujya ahakana ko yarashe Akena ubwo barwaniraga muri parikingi mu 2016, ariko nyuma aza kwiyemerera icyaha.
Ibi byashobotse nyuma y’inama yagiranye n’abakurambere bo mu bwoko bwa nyakwigendera Akena, aho yemereye icyaha agasaba imbabazi ndetse agaha umuryango we inka 10 n’ihene 3 mu rwego rwo kwica icyiru.
Iyi nkuru dukesha Kampalapost iravuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru Kanyamunyu yasabye Umucamanza w’Urukiko Rukuru, Steven Mubiru, guhagarika urubanza rwe kugeza abanje gukiranuka n’ubutabera gakondo bukoreshwa muri Acholi buzwi nka Mato Oput, ndetse no gusaba Umuyobozi w’Ubushinjacyaha Bukuru gukurirwaho ibyaha bimwe no kugabanyirizwa igihano.
Byarangiye ibiro by’umushinjacyaha mukuru byemeye gukura ku mukunzi we, Munwangari, ibyaha by’ubwicanyi nawe byamurebaga kuko ubwicanyi bwakozwe bari kumwe.
Ku itariki ya 12 Ukuboza 2016 ni bwo Kanyamunyu yarashe Akena wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’umwana, amusanze mu modoka ye yari iparitse muri ‘Parking’ ya Lugogo mu mujyi wa Kampala.
Kanyamunyu n’inshuti ye y’Umurundikazi yitwa Munwangari Cynthia bahise bajyana Akena ku bitaro bya Norvic, bigize nk’abatabazi. Murumuna we witwa Joseph Kanyamunyu yahishe imbunda ya pisitoli (pistol) mukuru we yarashishije Akena.
Nyuma byaje kumenyekana ko uwajyanye Akena ku bitaro ari we wamurashe, umuherwe ahita atabwa muri yombi gusa mu manza yagiye yitaba zose, yarabihakanye.



2 Responses
Umuherwe Kanyamunyu yakatiwe imyaka 5 y’igifungo, umukunzi we akurwaho ibyaha
Mbanje kubashimira mugira inkuru nziza umuntu yagirira amatsiko yo gusoma ariko ikintu mwabuze kiduca intege nta nkuru yanyu nimwe igira amafoto,tuba dukeneye no kureba niba ari abantu muvuga mubashyireho kuki mugira ubute bwo gushaka amafoto ajyanye ninkuru.niko kantu igihe.com ibarusha.thanks
Umuherwe Kanyamunyu yakatiwe imyaka 5 y’igifungo, umukunzi we akurwaho ibyaha
Mbanje kubashimira mugira inkuru nziza umuntu yagirira amatsiko yo gusoma ariko ikintu mwabuze kiduca intege nta nkuru yanyu nimwe igira amafoto,tuba dukeneye no kureba niba ari abantu muvuga mubashyireho kuki mugira ubute bwo gushaka amafoto ajyanye ninkuru.niko kantu igihe.com ibarusha.thanks