Umukobwa w’igihangange mu iteramakofe, Floyd Mayweather witwa Iyanna ashobora gufungwa imyaka 99 ku bwo gutera icyuma umugore wabyaranye n’umukunzi we witwa YoungBoy. Gutera icyuma uyu mugore witwa Lapattra Lashai Jacobs, byabaye kuwa 4 Mata uyu mwaka nyuma y’aho Iyanna asanze Lashai mu rugo kwa YoungBoy. Iyanna yasabye Lashai gutaha undi arabyanga. The Mirror yanditse ko uyu mukobwa yarwanye na Lashai, bageze mu gikoni afata ibyuma bibiri, kimwe agitera mugenzi we. Lashai avuga ko atazi uko Iyanna yamuteye icyuma, ko yahise amutera icya kabiri. Amategeko mpanabyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iteganya ko ibyo Iyanna yakoze ari icyaha. Avuga ko umuntu ugaba igitero ku wundi yitwaje intwaro atanga amande y’ibihumbi 10 by’amadolari cyangwa agafungwa imyaka 99. Kuri ubu Iyanna araburana ari hanze n’ubwo bizwi ko Se ari umukire atatuma umwana we afungwa iyo myaka yose.

2 Responses
Umukobwa wa Mayweather ashobora gufungwa imyaka 99
Yamuhoye GUFUHA.Nyamara uriya yita umukunzi we,nawe si umugabo we.Bariryamanira gusa.Kuryamana n’uwo mutashakanye ntabwo bikiri icyaha.Basigaye babyita “gukundana”. Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.