Umukozi witwa Egware Emmanuel wo muri hoteli mu Mujyi wa Blantyre muri Malawi yirukanwe ku kazi ku bwo guhurira na bosi we muri esanseri. Egware nk’uko Malawi Times ibitangaza, yahuye na bosi we ubwo yava kurya saa sita mu gihe bosi we ari bwo yari aje mu kazi. Uyu mugabo avuga ko ” Yazamutse muri esanseri mu cyumba cya mbere. Ni mu gihe bosi we yari ari muri kabiri ategereje kuko hari abo yari yabanje kuvugana nabo mu bahakorera.” Uyu wirukanwe ati ” Nageze muri kabiri kandi nari kuviramo muri kane, mbona bosi arinjiye. Ntiyansuhuje, twarazamutse tugeze mu kazi njya gukora ibyo nagombaga gukora.” AKomeza avuga ngo ” Ubwo amasaha y’akazi yarangiraga nitegura gutaha, umunyambanga wa bosi yarampamagaye, bampa ibaruwa inyirukana. Ikosa ririmo ngo ni ukujarajara mu kazi.” Uyu mugabo avuga ko bitamutunguye cyane ko hari na bagenzi be bagiye birukanwa ariko nta makosa ahambaye bakoze. Ati ” Hari umugore yirukanye muri Gashyantare ngo yatinze ku bwiherero, bandi ngo bitabye telefoni, abatinze kva kurya.” Yemeza ko muri iyo hoteli habamo guhohotera abakozi bitewe n’ubwibone buranga umukoresha. Ubuyobozi nabwo ngo bugenda biguru ntege mu gukemura ibibazo by’akarengane bagirirwa n’iyi hoteli, hagakerwa ko bakira ruswa.



2 Responses
Umukozi yirukanwe ku bwo guhurira na bosi we muri esanseri
RURIHOSE NI UWA BAZAMBANZA ! IHORERE WIHORERE MUVANDIMWE
Umukozi yirukanwe ku bwo guhurira na bosi we muri esanseri
RURIHOSE NI UWA BAZAMBANZA ! IHORERE WIHORERE MUVANDIMWE