Umunyamakuru ushonje, udashobora kwishyura inzu; ntiwavuga ko afite uburenganzira_Dr Kayumba

Sangiza iyi nkuru

Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Kayumba Christopher, yagaragaje ubushobozi buke n’ubukene nk’imwe mu mpamvu zituma abanyamakuru Nyarwanda batuzuza inshingano zabo uko bikwiye bityo ntibagere ku burenganzira bwabo.

Dr Kayumba uri mu barimu b’abahanga bigisha itangazamakuru n’irumanaho igihugu gifite (dore ko arimazemo imyaka 24), yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na BWIZA TV.

Ni ikiganiri cyibanze ku ngingo ijyanye n’ubwisanzure bw’itumanaho, kiba mu gihe Imiryango Mpuzamahanga imwe n’imwe iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja Leta y’u Rwanda kuniga itangazamakuru.

Ku bwa Dr Kayumba, ikitwa uburenganzira bw’itangazamakuru bwashyirwa mu bice bitatu.

Ati: “Icya mbere ni uburenganzira bw’umunyamakuru bwo kugera ku makuru, akayasesengura akayageza ku basomyi ndetse n’abakurikura Radiyo na Televiziyo.”

“Uburenganzira bw’itangazamakuru nanone buvuze uburenganzira bw’umuturage ushobora gutanga amakuru ku cyo yabonye, azi, agatanga ibitekerezo,…kuko hari abajya bibeshya ko uburenganzira bw’itangazamakuru ari ubw’abanyamakuru gusa.”

Dr Kayumba yakomeje avuga ko uburenganzira bw’itangazamakuru nanone busobanuye ko ibitangazamakuru bigomba kugira “ubwisanzure mu gutangaza ibikorwa n’uko bikorwa nta rundi rwego ruri hanze y’icyo gitangazamakuru rwabahaye amabwiriza cyangwa rwababujije ngo ibi ntimubivuge.”

Abajijwe uko abona iyubahirizwa rya buriya burenganzira mu Rwanda, Dr Kayumba yagaragaje ko hari aho bigenda neza, ahandi bikaba bicumbagira.

Agendeye ku bintu bine bigenderwaho kugira ngo hamenyekane niba uburenganzira bw’itumanaho bwubahirizwa mu gihugu icyo ari cyo cyose, Dr Kayumba yavuze ko kuba u Rwanda rufite amategeko agenga itangazamakuru biri mu bigenda neza.

Cyakora cyo uyu mwarimu yagaragaje ko ubukene n’ubushobozi buke biri mu bituma abanyamakuru Nyarwanda batagera ku burenganzira bwabo uko bikwiye.

Ati: “N’ubwo abanyamakuru akazi kabo ari ugutara amakuru bakayageza ku baturage, ntabwo barya amakuru. Umunyamakuru rero ushonje, udashobora kujya ku isoko, udashobora kwishyurira umwana we, udashobora kwishyura inzu; ntabwo wavuga ko afite uburenganzira.”

Kurikira ikiganiro cyose cya Dr Kayumba avuga kuri iyi ngingo

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umunyamakuru ushonje, udashobora kwishyura inzu; ntiwavuga ko afite uburenganzira_Dr Kayumba
    Ariko wamugabowe nawe bakwitege kuko mbona uri matatizo haribimenyetso byerekanako miminsi mike haribyo uzasohora bikurimo.

  2. Umunyamakuru ushonje, udashobora kwishyura inzu; ntiwavuga ko afite uburenganzira_Dr Kayumba
    Ariko wamugabowe nawe bakwitege kuko mbona uri matatizo haribimenyetso byerekanako miminsi mike haribyo uzasohora bikurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *