cmi-offices-in-mbuya.jpg

Umunyarwanda wari uvuye muri Malawi amaze amezi afungiwe muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda witwa Daniel Niyibizi wari kumwe n’umugore we n’abana babiri bava muri Malawi bajya mu gihugu cyabo, amaze amezi asaga atanu afungiwe muri Uganda ku mpamvu zitaramenyekana.

Abazi neza iby’iki kibazo nk’uko Virunga Post ibitangaza bavuga ko uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Isingiro kuwa 6 Kamena 2021, ajyanwa kuri biro by’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare, CMI biri mu nkambi ya Nakivale, aho yamaze umunsi umwe, ajyanwa muri gereza ya Mbarara.

Aha ngo yahamaze iminsi itanu nyuma asubizwa ku biro bya CMI i Mbuya ngo ahatwe ibibazo, aho yavanwe akajyanwa ahitwa Kireka, ahari kasho ya polisi aho yamaze amezi atatu.

Hari amakuru ko mu Kwakira uyu mwaka, Niyibizi yajyanywe mu kigo cya gisirikare cya Makenke ahamara ukwezi, kuwa 3 Ugushyingo asubizwa muri gereza ya Mbarara, ubu hakaba nya muntu uzi aho aherereye.

Umugore we, Marie Claire Umutoniwase, avuga ko umugabo we yafashwe n’abasirikare, bafata ibyo bari bafite byose birimo amafaranga ndetse n’imodoka yari ibatwaye.

Abanyarwanda bakomeje gufatwa bagafungirwa muri Uganda, abandi iki gihugu kikabirukana kuva mu myaka isaga ibiri ishize Uganda n’u Rwanda bibanye nabi.

cmi-offices-in-mbuya.jpg
Ibiro by’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda, CMI biri i Mbuya ku muhanda witiriwe Chwa II/Internet

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umunyarwanda wari uvuye muri Malawi amaze amezi afungiwe muri Uganda
    Mutugezaho amakuru meza cyane

  2. Umunyarwanda wari uvuye muri Malawi amaze amezi afungiwe muri Uganda
    Mutugezaho amakuru meza cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *