Bwiza

Umuraperi Eminem yabaye sogokuru

imyidagaduro
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
Kuwa Gatandatu, 5 Mata 2025 saa 07:19
Iminota 1 yo gusoma8 Abasomye
Umuraperi Eminem yabaye sogokuru

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Eminem yishimiye kwinjira mu buzima bushya bwo kuba sekuru, nyuma y’uko umukobwa we w’imfura, Hailie Jade McClintock, yibarutse umwana we wa mbere.

Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku itariki ya 14 Werurwe 2025, ariko inkuru yemejwe ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, binyuze kuri Instagram ya Hailie.

Hailie yanditse amagambo agira ati: "Isabukuru y’amatariki y’ukuvuka//ibyumweru 3 ku isi, Little E”, aherekejwe n’amafoto agaragaza uruhinja ruto rwitwa Elliot Marshall McClintock.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Hailie, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba ari umwe mu bana batatu Eminem yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Kim Scott, yashakanye na Evan McClintock muri Gicurasi 2023, nyuma y’imyaka irenga irindwi bakundana.

Amakuru y’uko Hailie atwite yamenyekanye bwa mbere mu mashusho y’indirimbo nshya ya Eminem, aho yerekana umukobwa we amuha umwambaro w’ikipe ya Detroit Lions wanditseho ijambo "Grandpa" (Sekuru), ari kumwe n’ifoto ya yo muri echo y’umwana yari atwite, bikagaragara ko byamutunguye cyane.

Mu birori by’ubukwe bwa Hailie, abantu b’inkoramutima za Eminem nka 50 Cent, Dr. Dre na Jimmy Iovine bari bahari. Ubu rero, biragaragara ko "Slim Shady" yiteguye kuba sekuru ushimishije.

 

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.