989bb9767396428ca6aafe9be3778358_md

Umuraperi Eminem yabaye sogokuru

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi, Eminem yishimiye kwinjira mu buzima bushya bwo kuba sekuru, nyuma y’uko umukobwa we w’imfura, Hailie Jade McClintock, yibarutse umwana we wa mbere.

Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku itariki ya 14 Werurwe 2025, ariko inkuru yemejwe ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, binyuze kuri Instagram ya Hailie.

Hailie yanditse amagambo agira ati: “Isabukuru y’amatariki y’ukuvuka//ibyumweru 3 ku isi, Little E”, aherekejwe n’amafoto agaragaza uruhinja ruto rwitwa Elliot Marshall McClintock.

Hailie, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba ari umwe mu bana batatu Eminem yabyaranye n’uwahoze ari umugore we Kim Scott, yashakanye na Evan McClintock muri Gicurasi 2023, nyuma y’imyaka irenga irindwi bakundana.

Amakuru y’uko Hailie atwite yamenyekanye bwa mbere mu mashusho y’indirimbo nshya ya Eminem, aho yerekana umukobwa we amuha umwambaro w’ikipe ya Detroit Lions wanditseho ijambo “Grandpa” (Sekuru), ari kumwe n’ifoto ya yo muri echo y’umwana yari atwite, bikagaragara ko byamutunguye cyane.

Mu birori by’ubukwe bwa Hailie, abantu b’inkoramutima za Eminem nka 50 Cent, Dr. Dre na Jimmy Iovine bari bahari. Ubu rero, biragaragara ko “Slim Shady” yiteguye kuba sekuru ushimishije.Screenshot 2025 04 04 191731 1743790669

 

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. M23 ikore igipadili ibasubiza iwabo aho kubahata umuriro, abo bagabo ni abicanyi bo kurwego rwo hejuru…amafaranga yose bahembwa ni ayo kwica gusa……

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *