Umurinzi wa Perezida Kenyatta yatawe muri yombi azira gusuzugura General

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo ku cyumweru ku wa 12 Mata, umwe mu barinzi ba Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yatawe muri yombi na Polisi ya kiriya gihugu nyuma yo gushwanira ku muhanda n’umwe mu basirikare bakomeye.

Amakuru avuga ko uwo musirikare yatawe muri yombi akanamburwa imbunda yari afite, ariko ntafungwe igihe kirekire nyuma y’amabwiriza yatanzwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Kenya wategetse ko afungwa.

Raporo yasohowe na Polisi ya Kenya, ivuga ko ubwo bwumvikane buke bwabaye mu ma saa yine z’ijoro, kuri bariyeri yashyizwe ahahoze ishuri rishinzwe imyitozo rusange (GSU).

Uriya murinzi wa Kenyatta witwa Kiragu, yatawe muri yombi nyuma yo gusabwa gusubiza inyuma imodoka yari atwaye undi akabyanga. Uwabimusabaga ni Maj. Gen. Matiri, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya COVID-19 ari na we wari uyoboye iriya bariyeri.

Raporo ya Polisi ya Kenya ivuga ko”Ku cyumweru, tariki ya 12 Mata, ahagana mu ma saa yine z’ijoro, Maj. Gen. Matiri uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya COVID-19 yasuye bariyeri yashyizwe ku muhanda ahahoze ishuri ry’imyitozo rya GSU.”

Iyi raporo ikomeza igira iti” Muri icyo gihe, haje Kiragu SP (umurinzi wa Uhuru) wo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu maze Maj. Gen. amutegeka gusubira aho yari aturutse.”

Gusubiza umurinzi wa Kenyatta inyuma akabyanga ni byo byateje ubwumvikane buke, biba ngombwa ko Matiri yiyambaza umuyobozi mukuru wa Polisi ya Kenya kugira ngo amukize Kiragu yashinje kugira ikinyabupfura gike.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Kenya yategetse ko umurinzi wa Perezida Kenyatta afungwa, mbere yo kurekurwa nyuma y’isaha imwe bivugwa ko yakozwe n’ikimwaro.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umurinzi wa Perezida Kenyatta yatawe muri yombi azira gusuzugura General
    wawuoo iyi ni yo demokarasi isesuye kabisa

  2. Umurinzi wa Perezida Kenyatta yatawe muri yombi azira gusuzugura General
    wawuoo iyi ni yo demokarasi isesuye kabisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *