Urukiko rukuru rw’igisirikare cya Uganda ejo ku wa Gatanu, rwakatiye igifungo cy’imyaka 90 umusirikare witwa Rubagumya Cephas, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa no kwica uwari umuyobozi we.
Rubagumya Cephas afite ipeti rya Private, akaba yahamijwe kwica Lance Corporal Businge Benard.
Ubushinjacyaha buyobowe na Maj. Gerald Bamwitiribwe, bwabwiye urukiko rwari ruyobowe na Col Edison Muhanguzi ko ku wa 27 Gicurasi Pte Rubagumya yavuye ku birindiro by’ingabo za Uganda by’ahitwa Mulima, akerekeza mu mujyi wa Hoima kubikuza amafaranga y’umushahara we. Mu kugaruka mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro ngo yatangiye gutongana n’uriya wari umuyobozi we, birangira afashe imbunda ye amutegeka kwicara hasi.
LCpl Businge ngo yasabye imbabazi, gusa mugenzi we aho kumwumva amurasa isasu mu gahanga ahita apfa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Pte Ochero Joseph na Pte Chebet Flouk bari aho uriya musirikare yarasiwe, bavuze ko Pte Rubagumya Cephas yarashe ku muyobozi wabo amasasu 10 mbere y’uko batangira gushwana.
Col Musinguzi wari uyoboye ruriya rubanza, yavuze ko yahanishije uriya musirikare igifungo cy’imyaka 90, kugira ngo abere akabarore abasirikare bose ba UPDF batekereza kurasa bagenzi babo.
Ati: “Iki gifungo gikwiye kubera gasopo abofisiye n’abasore bose ba UPDF, cyane cyane abo mu ishami ryo mu mazi.”
Uwahanishijwe gufungwa imyaka 90 yahawe iminsi 14 iteganywa n’Itegeko nshinga rya Uganda, yo kujuririra igihano yahawe mu gihe yumva ko yarenganyijwe.



2 Responses
Umusirikare wa Uganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 90
UYU SI WE NYIRAKAZIHAMAGARIRA BAVUZE! ARIKO IMYAKA 90 NAYO NI HATARI MBANDOGA RWABOTOGO!
Umusirikare wa Uganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 90
UYU SI WE NYIRAKAZIHAMAGARIRA BAVUZE! ARIKO IMYAKA 90 NAYO NI HATARI MBANDOGA RWABOTOGO!