Umuhanzi Joe Diffie wamamaye mu njyana ya Country Music, yaraye yitabye Imana azize icyorezo cya Virusi ya Corona.
Diffie w’imyaka 61 y’amavuko, yavukiye mu gace ka Tulsa muri Leta ya Oklahoma iri mu zigize Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba yari afite imizingo 13 y’indirimbo.
Uyu muhanzi yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri atangaje ko yasanzwemo icyorezo cya Virusi ya Corona.
Urupfu rwe rwemejwe n’abashinzwe gucunga inyungu ze batangaje ko yitabye Imana ku cyumweru tariki 29 Werurwe 2020.
Joe Diffie yakoze indirimbo zakunzwe cyane harimo iyitwa “Pickup Man”.
Mu 1998 yegukanye igihembo muri Grammy Awards abikesha indirimbo yitwa “Same Old Train,” yafatanyije n’abarimo Merle Haggard, Marty Stuart n’abandi.
Alubumu ye ya nyuma yayikoze mu 2010 akaba yarayise “The Bluegrass Album: Homecoming.”
Uyu munyabigwi asize umugore n’abana barindwi yabyaranye n’abagore bane yashakanye na bo mu bihe bitandukanye.
Joe Diffie yitabye Imana nyuma y’icyumweru kimwe undi munyabigwi mu njyana ya Country Music, Kenny Rogers, nawe yitabye Imana azize indwara y’umutima.

12 Responses
Undi muhanzi wamamaye mu njyana ya Country Music yishwe na Coronavirus
bwiza mukosore gato ntago Kenny Rogers yishwe na coronavirus

bavuzeko yishwe nindwara y’umutima

Oya uratubeshye ntabeo Kenny yazize Covid-19.

Kenny Rogers yishwe nu mutima ntabwo ari covid19 yamwishe

NASANGE BASEKURUZA KANDI NARUKIRE MU MAHORO