Bwiza

Uri igicaniro cy'Uwiteka

iyobokamana
Pastor Christian Gisanura
By Pastor Christian Gisanura
Kuwa Gatatu, 27 Ugushyingo 2024 saa 11:10
Iminota 2 yo gusoma3 Abasomye
Uri igicaniro cy'Uwiteka

Umuriro wake ku gicaniro urudaca, ntugasinzire. Iby'ituro ry'ifu
(Abalewi 6:6)

Aya n'amabwiriza Imana yahaye Mose ngo ayageze kuri Aroni, Umutambyi mukuru. Ubundi ubuzima bwawe nanjye niyo igicaniro nyacyo uyu munsi.

Mugihe cya Mose, igicaniro cyagombaga guhora cyaka, nk'ikimenyetso cyo gukiranuka, kuramya no gusenga Imana ubudasiba.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

N'usoma umurongo wa 3 muri iki gice, urasanga ko umutambyi yarafite inshingano zo kuyora ivu, akayitwara hanze, kugira ngo itabuza umuriro guhora yaka. Iryo vu n'ikimenyetso cy'imirimo n'amasengesho twagize mu gihe cyatambutse.

Ntugomba kuzagendera kumasengesho n'imirimo ya cyera, uti cyera twarasengaga, twaririzaga, twara ramyaga, twaratangaga twarakiranukaga..., ibya cyera byarashize, n'ivu gusa gusa kandi ibyo wakoze byagize umumaro wabyo mugihe cyabyo.

Menya kandi ko ibicumuro byawe by'uyu munsi byatesha agaciro ugukiranuka kwawe kwashize, gusa n'uko byabaye ivu. Ariko uko gucumura n'umuriro utambamo ibitambo satani yishimira, no gukiranuka n'umuriro utambamo ibitambo Imana yishimira.

Menya neza ko ibyiza wakoze ejo, byabaye ivu. Ntubigendereho, ahubwo ibyo ukora uyu munsi n'umuriro wotsa ibitambo, bihumurira Imana neza.

Nturambirwe kunezeza Imana kuko wabikoze kenshi. Menya ko ntacyo urakora, kuko uzabikora ubuzima bwose. Kukoburi umutambyi, ukaba igicaniro, imirimo yawe ikaba ibitambo.

Reka ubuzima bwawe buhumurire Imana neza, kubera umuriro wokwizera no gusenga wotsa ibitambo byo gukiranuka. Niyishimira ibyo bitambo, irabihesha umugisha.

Shalom,
Pastor Christian

Pastor Christian Gisanura

Inkuru yanditswe na: Pastor Christian Gisanura

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 32.